Undi muraperi uri mu bakunzwe n’urubyiruko mu Rwanda Bushali ari mu bazatarama mu bitaramo birangiza umwaka wa 2026 byiswe ‘Yirunga Gorilla Festival’, bizabera muri Stade Ubworoherane i Musanze.
Usibye gushimisha abakunda injyana akora, abazitabira ibyo bitaramo bazibutswa ibyiza byo gusura Musanze, Akarere kitirwamo amazina y’abana b’ingagi buri mwaka iyo ntagihindutse.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo Yirunga Ltd Yvès Iyaremye avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo ikomeje kandi igenda neza.
Ati: “Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura kandi nturi twenyine, hari inzego nyinshi turi gukorana. Turashimira cyane Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izatanga amafunguro n’ibyo kunywa, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara bari kudufasha mu myiteguro, bikaduha icyizere ko Noheli izagenda neza.”
Akarere ka Musanze gaturanye n’aka Burera gafite ibiyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo.
Mu nkengero zabyo hari ikibaye cya Rugezi kirimo urusobe runini rw’ibinyabuzima byiganjemo imisambi, ibikeri, ibinyugunyugu, inyoni, inzoka n’ibindi.
Ibyo bituma aha haba hamwe mu hashobora gusurwa na benshi mu bakunda ibinyabuzima.
Nk’uko Iyamuremye abivuga, kwitabira kiriya gitaramo bizibutsa abaturage ko mu Rwanda muri rusange n’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko hari ibyiza byo gusura.
Abandi bahanzi batumiwe muri icyo gitaramo ni Davis D, Mico The Best, Danny Nanone na Logan Joe.

