Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yemeje ko indege yavanye Rusesabagina Paul i Dubai ikamugeza mu Rwanda agahita atabwa muri yombi, yishyuwe na Leta y’u Rwanda ariko atari yo yayimushyizemo.

Ni amakuru yatangajwe mu gihe Rusesabagina akomeje kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ku byaba by’iterabwoba, bifitanye isano n’umutwe w’abarwanyi wa MRCD/FLN, wagabye ibitero byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Mu kiganiro UpFront kuri Al Jazeera, Busingye yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesagagina yageze mu Rwanda ku bushake bwe, afatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yavuze ko ikibazo cye kiri mu rukiko ari naho hazahishurirwa byinshi, ariko amakuru ari uko Rusesabagina yari afite inshuti yagiraga uruhare mu byaha aregwa, yaje kumutanga akisanga i Kigali. Amakuru ahamya ko ari uwitwa Pasiteri Niyomwungere Constantin w’Itorero Goshen Holy Church.

- Advertisement -

Busingye yaje kubazwa uwishyuye indege yagejeje Rusesabagina mu Rwanda, yemeza ko ari Guverinoma y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni guverinoma yishyuye.”

“Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

Uruhare rwa Pasiteri Niyomwungere

Busingye mu kiganiro na Al Jazeera

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yahagurutse i Dubai, nyuma y’umunsi umwe avuye i Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavuye i Dubai mu ndege yihariye ya sosiyete GainJet.

Muri iyo ndege hajemo na Pasiteri Niyomwungere Constantin. Ni umugabo w’imyaka 44 wavukiye i Burundi, aza kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’ubw’u Rwanda.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ibinyamakuru bya JeuneAfrique na Libération hifashishijwe ikoranabuhanga, Niyomwungere yavuze ko we na Rusesabagina bahuriye i Bruxelles mu gace kitwa Ixelles.

Ati “Yashakaga ko u Burundi bworohereza umutwe yashinze kugira ngo ubashe kugaba ibitero ku Rwanda.”

Yakomeje ati “Yari yanyizeye. Nyuma y’amezi make namuhuje n’abakozi ba Ambasade y’u Burundi i Bruxelles”.

Ku wa 27 Gashyantare 2020 ubwo Niyomwungere yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, yafashwe na RIB kuko yari ifite ibihamya by’uko avugana na Rusesabagina.

Ati “Nababwiye ko ngiye guhagarika kuvugana na we, ariko umwe mu bakozi ba RIB yansabye gukomeza kuvugana na we nkamenya neza ibikorwa bye. Narabyemeye.”

Yahise aba maneko kuri Rusesabagina, bongera kuvugana amubwira ko ashaka kugirira uruzinduko mu Burundi, amusaba kumuherekeza. Byari mu ntangiriro za Kanama 2020.

Yakomeje ati “Rusesabagina yashakaga guhura n’abagize FLN mu Burundi ndetse n’abayobozi b’icyo gihugu. Icyo gihe nari namenyesheje abakozi ba RIB ko wa mugabo bambajijeho agiye kugirira uruzinduko mu Burundi, kandi yansabye kumuherekeza. RIB yambwiye gukomeza, banyibutsa ko nabasezeranyije gukomeza kumucungira hafi.”

Hahise hanozwa umugambi w’uburyo Rusesabagina azafatirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Niyomwungere yakomeje ati “Intego yanjye kwari ukumugeza mu Rwanda atabizi. Naje kumubwira ko yafata indege yihariye, mubeshya ko abayobozi b’u Burundi bemeye kuyishyura, nuko arabyemera.”

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo Rusesabagina yageze i Dubai, nyuma y’urugendo rurerure ruva i Dallas anyuze Chicago. Rusesabagina na Niyomwungere bari bafite pasiporo z’u Bubiligi.

Yakomeje ati “Ubwo twageraga mu ndege twese twari tunaniwe. Ubwo abakozi bo mu ndege batangazaga ko twerekeje i Kigali, naramuvugishije kugira ngo murangaze atabyitaho. Bahise baduha ibiryo n’icyo kunywa.”

“Kubera ko abakozi bo mu ndege batari bazi imipango yanjye kandi bashobora gukomeza gutanga amatangazo ko tugiye i Kigali, nababwiye ko inshuti yanjye inaniwe kandi ikeneye kuruhuka, kandi koko Rusesabagina yaje gusinzira.”

Indege imaze kugwa i Kigali, Rusesabagina yakangutse azi ko bageze i Bujumbura, yakirwa n’abakozi ba RIB bahita bamuta muri yombi. Hari ku wa 28 Kanama 2020.

Nyuma yo gufungwa, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko yafashwe binyuranye n’amategeko, ndetse ko akwiye kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko atari umunyarwanda.

Gusa kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina hatarebwe ubwenegihugu afite, kubera ko bimwe mu bigize icyaha cy’iterabwoba akekwaho byakorewe mu ifasi y’igihugu cy’u Rwanda.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version