Ingengabihe Y’Amashuri Mu Rwanda Yasubiwemo

Minisiteri y’Uburezi yavuguruye ingengabihe y’amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma y’uko ayo mu Mujyi wa Kigali aheruka kumara igihe afunzwe, mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ingengabihe yavuguruwe nyuma yo gusubukura amasomo mu Mujyi wa Kigali. Yari yahagaritswe ku wa 17 Mutarama,2021 kubera ubwiyongere bwa COVID-19.

Mu mavugurura yakozwe, yaba amashuri yo mu Mujyi wa Kigali yasubukuye amasomo ku wa 23 Gashyantare 2021 n’ayo mu Ntara atarigeze ahagarika, yose azasoza igihembwe cya kabiri ku wa 2 Mata, 2021.

Ni yo tariki izasorezwaho ku biga mu cyiciro cyisumbuye, ni ukuvuga mu mwaka wa Gatanu, uwa Gatandatu mu mashuri abanza; mu wa Gatatu, uwa Gatanu, uwa Gatandatu mu Mashuri yisumbuye, Amashuri y’imyuga n’abiga mu nderabarezi; batangiye amasomo ku wa 2 Ugushyingo 2020.

- Advertisement -

Ni kimwe n’abiga mu cyiciro kibanza, ni ukuvuga mu wa 4 w’amashuri abanza, mu wa Mbere, mu wa Kabiri, no mu wa Kane mu mashuri yisumbuye n’abatangizi mu mashuri y’imyuga n’inderabarezi, batangiye amasomo ku wa 23 Ugushyingo 2020.

Mu gihembwe cya gatatu ayo mashuri noneho azahuza ingengabihe mu gihugu cyose, atangire amasomo ku wa wa 19 Mata, azarangire ku wa 9 Nyakanga 2021.

Ibizamini by’amashuri abanza bizakorwa ku wa 12 -14 Nyakanga 2021, naho iby’ayisumbuye bikorwe ku wa 20 – 30 Nyakanga 2021.

Amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, byahawe ingengabihe yihariye nk’uko byatangiye amasomo nyuma y’abandi.

Mu gihe mu Ntara batangiye igihembwe cya mbere ku wa 18 Mutarama kikazarangira ku wa 2 Mata, no mu Mujyi wa Kigali aho cyatangiye ku wa 23 Gashyantare, bazasoreza rimwe ku wa 2 Mata 2021.

Igihembwe cya kabiri bazagendera hamwe, batangire ku wa 19 Mata basoze ku wa 9 Nyakanga 2021, igihembwe cya gatatu kizatangire ku wa 2 Kanama gisozwe ku wa 17 Nzeri 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version