Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Amabuye Y’Agaciro Yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Bwa Mbere Amabuye Y’Agaciro Yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2024 11:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bwa mbere mu mateka y’ubukungu bw’u Rwanda, amabuye y’agaciro yarwinjirije miliyari $1.1 mu gihe cy’umwaka(2023).

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mines, gazi na petelori ivuga ko mu mwaka wa 2022 amabuye yari yinjirije u Rwanda miliyoni $772.

Inyongera ivugwa ubu iragera kuri 43.0% mu mwaka umwe, bikaba ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka y’ubukungu bw’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’amabuye y’agaciro buvuga ko iryo zamuka ryatewe ahanini nuko kuyatunganya byongerewemo imbaraga n’ubunyamwuga bwinshi mu kuyacukura.

Zahabu niyo yinjije menshi kuko mu Ukwakira, 2023 hacukuwe ingana na toni 1,015 ifite agaciro ka $ 62,133,934; mu Ugushyingo hacukurwa ibilo 823 bifite agaciro ka $ 52,961,965 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa ingana n’ibilo 1,320 bifite agaciro ka $87,521,667.

Ibuye rya kabiri ryinjije menshi ni Coltan kuko mu Ukwakira, 2023 hacukuwe ibilo 159,297 bifite agaciro ka $ 6,907,161.

Mu Ugushyingo uwo mwaka hacukuwe iri buye ringana n’ibilo 127,887 bifite agaciro ka $5,364,535 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa Coltan ingana n’ibilo 180,393 bifite agaciro ka $6,630,391.

Nyuma ya Coltan hacukuwe ibuye rya Cassiterite( Gasegereti) ryinshi.

Mu Ukwakira hacukuwe ibilo byayo 431,035 bifite agaciro ka $ 6,487,192 mu Ugushyingo hacukurwa ibilo 416,231 afite agaciro ka $ 6,274,000 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa gasegereti ipima ibilo 446,342 ifite agaciro ka $ 6,923,495.

Ibuya ryinjije amadolari($) make ni Wolfram kuko mu Ukwakira hacukuwe ingana n’ibilo 182,099 ifite agaciro ka $ 2,293,588, mu Ugushyingo hacukurwa ibilo byayo bigera ku 183,395 bifite agaciro ka $ 2,296,577 n’aho mu Ukuboza, 2023 hacukurwa Wolfram ipima ibilo 274,493 ifite agaciro ka $ 3,298, 468.

Iyi niyo mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu kita ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, RMB, ku musaruro wavuye mu mabuye y’agaciro yacukuwe mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2023.

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedIkigoRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abasirikare Babiri B’Afurika Y’Epfo Bishwe
Next Article Gukomeza Amagufa Birenze Gufata Vitamini D Gusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?