Bwa Mbere Ku Isi Hakozwe Insoro Zitukura Z’Amaraso Y’Umuntu

Blood cells flow through a blood vessel.

Amaraso nirwo rugingo izindi zikenera kugira ngo zigerweho n’intungamubiri zikeneye kugira ngo zikore kandi zikure. Ku rundi ruhande ariko, amaraso ubwayo ni urugingo rushobora no kurwara. Muzumva cyangwa mwumvise bavuga ko runaka yarwaye cancer y’amaraso  n’izindi ndwara.

Iyo umuntu akoze impanuka cyangwa se umubyeyi agatakaza amaraso akenshi abaganga bihutira guhagarika amaraso ntakomeze kuva hanyuma bakamutera andi.

N’ubwo hari abemeza ko guterwa amaraso y’undi umuntu ubwabyo ari  ikintu gicyemura ikibazo ariko kikaba cyateza ikindi mu gihe kirambye, ntibibuza ko abaganga benshi bakenera amaraso yo gutera abayakeneye.

Hari ubwo abura kubera ko yashize cyangwa se ahari akaba adahuza n’ubwoko bw’abayakeneye.

- Advertisement -

Amaraso agira ubwoko bita  ‘groupes sanguins.’

Mu rwego rwo gushakira iki kibazo umuti, abahanga mu binyabuzima baherutse gukora insoro zitukura, izi zikaba ari zo ziganza mu maraso zikanayaha ibara ritukura dusanzwe tuyaziho.

Kuba izo nsoro zakozwe, abahanga bizera ko bizafasha abantu barwaye cancer zitandukanye kumara igihe batarapfa kubera ko amraso yabo azafashwa gukomeza kugira imbaraga zo guhangana n’iyi ndwara.

Ikibazo abantu nk’aba bari basanzwe bafite ni uko bahabwaga amaraso n’abantu benshi bigatuma  bigera aho umubiri wabo unanirwa kuyakira yose ahubwo ukumva wahora ubona ay’umwe.

Umwe mu baganga bo mu kigo cy’Amerika gishinzwe ubuvuzi, NHS, witwa Dr. Farrukh Shah avuga ko n’ubwo ziriya nsoro zizafasha ariko ngo n’amaraso asanzwe atangwa n’abantu ntazirengagizwa.

Icyakora icyo abahanga bashaka kugenzura mu buryo bwimbitse ni ukureba niba amaraso yakorewe muri laboratwari aramba mu mubiri w’uwayatewe kurusha amaraso asanzwe atangwa n’abantu.

Biramutse bigaragaye ko ari uko bimeze, byafasha kubera ko amaraso aterwa abantu yagabanuka mu nshuro bayaterwa kandi n’umubare w’abayatanga ukagabanuka kandi burya igira ikiguzi.

Prof Ashley Toye usanzwe wigisha muri Kaminuza ya  Bristol akaba ari nawe wayoboye umushinga wo gukora ariya maraso, avuga ko icyo bagezeho ari intambwe nziza iganisha mu gukora amaraso ahagije yazarokora benshi mu gihe kiri imbere.

Aya maraso kandi azafasha abantu bafite ubwoko bwihariye bw’amaraso kuyabona igihe bazaba bayakeneye.

Abo bantu no mu Rwanda barahari.

Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Muyombo Thomas aherutse gusaba ko abantu bafite ubwoko bwa O Positif Na O Négatif’ batanga amaraso ari benshi kugira ngo bazibe icyuho cy’uko amaraso yo muri ubu bwoko ahari adahagije ugereranyije n’abarwayi bayakeneye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version