Icyo Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana Afungiwe Cyamenyekanye

Taarifa yamenye ko Umwari Chantal washakanye n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana wari uherutse gutangazwa ko yafashwe kubera impamvu zitazwi, izo mpamvu zatumye afatwa ari uko akekwaho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no  gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri Twitter haherutse gutangarizwaho ko uriya mugore yafashwe ari kumwe n’umwana we muto.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yafatiwe kuri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere agiye gusura umugabo we.

Taarifa yaje kumenya ko uriya mugore yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no  gukoresha inyandiko mpimbano.

- Advertisement -

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye Taarifa ko icyo cyaha akekwaho yagikoze ubwo yahinduraga ‘message’ ya RBC igaragaza ko umuntu yipimishije COVID-19.

Ngo iyo message yayerekanye  ubwo yaragiye gusura ‘umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge’ izwi k’’izina rya Mageragere kandi nta COVID-19 yipimishije.

Umwari Chantal yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Kankurimba.

Ubu afungiye kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’ibanze , Chantal Umwari yemeye kiriya cyaha ariko ntiyavuga icyamuteye kubikora.

Ubugenzacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa N’INGINGO YA 276 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko ruramutse rumuhamije ibyo byaha, yahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka  7 n’ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw  3,000,000  ariko atarenga Frw 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umunyamakuru witwa Théoneste Nsengimana akaba ari umugabo wa Umwari Chantal yafashwe mu Ukwakira, 2021 ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gukoresha urubuga rwe rwa YouTube yise Umubavu TV mu gukwiza ibyo RIB yise ‘gutangaza amakuru y’ibihuha agamije imvururu n’imidugararo muri rubanda.’

Icyo gihe  Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko k’ubufatanye n’inzego z’umutekano rwamufatanye ari kumwe  n’abantu batandatu.

Abafashwe icyo gihe bahise bajya bafungirwa kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro..

Abandi bafatanywe nawe ni Sibomana Sylvain 51, Rucubangana Alex 47, Hagengimana Hamad 40, Ndayishimiye Jean Claude 36 na Uwatuje Joyeuse w’imyaka 33.

Bose bari mu mugambi umwe wo gutangaza no gusakaza amakuru y’ibihuha agamije gukurura inzangano no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda nk’uko amakuru yatangwaga n’inzego z’umutekano yabyemezaga icyo gihe.

Sylvain Sibomana na Alexis Rucubanganya bari basangiye na Ingabire Victoire umugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda.

Abafashwe na bo bari bafitanye imikoranire.

Nsengimana yafashwe  tariki 14, Ukwakira, umunsi abakorana na Ingabire Victoire Umuhoza bise ‘Ingabire Day.’

Ni umunsi bise ‘ngarukamwaka.’

Nsengimana yafashwe tariki 14, Ukwakira, umunsi abakorana na Ingabire Victoire Umuhoza bise ‘Ingabire Day.’

Bafashwe nyuma y’amashusho yatangajwe ku wa 12 Ukwakira 2021 ku Umubavu TV yateguzaga icyo kiganiro, harimo umugore utarivuze amazina watangaje ko ikiganiro kizibanda ku bantu bafunzwe ‘barenganywa’ na Leta y’u Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version