Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwa Mbere Mu Rwanda Ingurube Yabwaguye Ibyana 22
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Mu Rwanda Ingurube Yabwaguye Ibyana 22

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2024 1:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iri tungo Padiri Alexis Kagame yise 'itungo ryo mu batindi' ubu rikijije benshi( Credit: IGIHE)
SHARE

Mu buryo atari yiteze, umworozi wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi yatunguwe kandi ashimishwa n’uko ingurube ye yabwaguye ibyana 22.

Izo ngurube zavutse taliki 10, ubu zikaba zimaze hafi iminsi itanu ku isi kandi nta kibazo zifite.

Nyirazo yitwa Ayirwanda akemeza ko intanga zatewe ingurube ye zamugezeho hakoreshejwe twa drones.

Aborozi babigize umwuga bavuga ko akenshi ingurube ibwagura ibyana biri hagati ya 15 na 20 ariko ko bidasanzwe ko ibirenza.

Ingurube ya Ayirwanda yabwaguye biriya byana ifite amabere 14 bivuze ko hafi ibibwana bibiri bisimburana ku ibere rimwe.

Harateganywa kandi ko zizajya zigaburirwa hakoreshejwe ubundi buryo bw’imfashabere y’ibiryo bivanze birimo amata n’amagi byongera imbaraga mu kurera ingurube zikivuka.

Umuhanga utanga amahugurwa y’uburyo icyororo cy’ingurube kivugurwa witwa Alex Ndayambaje avuga ko kuvukisha ingurube nyinshi kuriya bidasanzwe.

Ati: “Kuba havutse ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe. Ubundi ku rwego mpuzamahanga ingurube zigezweho zigira amagi 20 mu nda. Ibyo byagaragaje ko uburyo bwo gutera intanga buri kuzana iterambere mu bworozi bw’ingurube mu Rwanda”.

Mu Rwanda hari ibigo birindwi bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mpfizi zigezweho zakuwe mu Burayi.

Mu Cyumweru kimwe zitanga doze 1,120 z’intanga 1.120.

Ubwoko butanu bw’impyizi nibwo u Rwanda rwaranguye iyo mu mahanga ngo zifashe ingurube zarwo kuvugurura amaraso y’izo zibwagura.

Ubwo bwoko ni Piétrain, Landrace, Camborough, Duroc na Large White.

Izi mpyizi itanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.

Ingurube yatewe izo ntanga ishobora kubwagura ibyana 20 mu gihe izisanzwe zo zidakunze kurenza ibibwana umunani.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko mu mwaka wa 2021 mu Rwanda havutse ingurube 158,000 binyuze muri ririya koranabuhanga mu Cyongereza bita Artificial Insemination.

Mu kugabanya igihe intanga zimara ngo zigere ku borozi, Leta ikorana n’Ikigo Zipline cy’Abanyamerika gifite icyicaro gikuru mu Karere ka Muhanga mu kugeza ziriya ntanga ku borozi bazikeneye.

RAB igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n’inkoko wazamutse kuko  mu  mwaka wa 2019 wabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9 zigera kuri toni ibihumbi 22 mu myaka mike yakurikiye.

Guverinoma kandi iteganya ko mu myaka myinshi iri imbere inyama z’ingurube n’iz’inkoko zizasimbura iz’inka n’ihene mu kuribwa n’abaturage benshi.

TAGGED:DronesfeaturedGicumbiIkigoIngurubeInyamaMuhangaRwandaUmworoziZipline
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sauti Sol Yahinduye Italiki Izakoreraho Igitaramo Mu Rwanda
Next Article Bigenda Bite Ngo Ikirere Gishyuhe Gihindure N’Imikorere?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?