Ubwo ubuyobozi bwa RDB n’’ikigo mpuzamahanga gikora indirimbo zica kuri televiziyo mpuzamahanga ya Trace batangazaga abahanzi batatu batoranyijwe ko bakomeza guhatana na bagenzi babo bo muri Afurika, umwe mubo mu Rwanda ntiyabonetse. Uwo ni Kenny Sol.
Bagenzi be babiri bari bahari ni Bwiza na Ariel Wayz.
Ariel Wayz yashimye abamutoye ngo abe mu Banyarwanda[kazi] bakwiye kwitabira ayo marushanwa, ashima by’ibanze Tiwa Savage uri mu bamushyigikiye.
Ati: “ Ubwo Tiwa yavugaga ko yanshimye numvise bindenze ariko rwose ndamushimira ko yambaye hafi akanshyigikira.”
Ibyo kandi byavuze na mugenzi we Bwiza nawe watowe mubahanzi bo mu Rwanda bagomba gukomeza guhatana na bagenzi babo bo muri Afurika muri Trance Awards& Festival.
Mu bahanzi batatu batowe mu Rwanda, uwabuze ni Kenny Sol.
Ntiharamenyekana icyatumye uyu musore ataboneka muri iki gikorwa cyo kumuhemba.
Umuyobozi muri RDB ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo Ariella Kageruka yashimye abahanzi bitabiriye ririya rushanwa ababwira ko ibyo bakoze Leta ibishima.
Ati: “ Turashimira ko mu kwizihiza imyaka 20 imaze itangiye, Trace Africa yahisemo kuza gukorera ibyo birori mu Rwanda. U Rwanda rumaze kuba ahantu abantu baza kwidagadurira haba mu muziki na siporo kandi rwose mumfashe dushimire aba bahanzi bacu batoranyijwe ngo bahatane na bagenzi babo b’ahandi muri Afurika.”
Yabwiye abatuguye Trace ko icyizere bagiriye u Rwanda kitazaraza amasinde, ngo rubatenguhe.
Umwe mu bayobozi ba Trace Africa yavuze ko kuba baratangije ririya serukiramuco bigamije guha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange umwanya wo kwereka isi ibyo bashoboye mu muziki, ubuvanganzo bwabo n’umuco wabo muri rusange.
Ati: “ Tugomba gukora umuziki wacu kandi tuwikoreye. Ibyacu nitwe tugomba kubivuga tukanabyikorera”.
Iby’uko Trace Africa iri hafi gutangira gukorana n’u Rwanda byatangiye mu ntangiriro za Kamena, 2023.
Icyo gihe ubuyobozi bwayo bwahuriye n’ubwa RDB n’ubwa Rwanda Convention Bureau ndetse n’abahanzi nyarwanda muri BK Arena hatangarizwa iyo mikoranire.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa Trace Africa witwa Olivier Laouchez icyo gihe yavuze ko basanze gukorana n’u Rwanda ari ingirakamaro kubera ko rufite ibyangombwa byose ngo rube ihuriro ry’imyidagaduro ka siporo muri Afurika.
Mu Ukwakira, 2023 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ry’abahanzi bakomeye muri Afurika.
Ryitwa Trace Awards and Festival.
Rizabera muri BK Arena kandi rizafasha abahanzi nyarwanda kwigira ku byo bagenzi babo bagezeho.
Umuyobozi w’Ikigo nyarwanda gishinzwe kwakira inama Rwanda Convention Bureau witwa Janet Karemera yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibirori byateguwe na Trace Africa, ari indi ntambwe ruteye.