Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bwiza Yasohoye Indirimbo Ifite Ubutumwa Nk’Ubw’Iya Miss Jojo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Bwiza Yasohoye Indirimbo Ifite Ubutumwa Nk’Ubw’Iya Miss Jojo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2025 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bwiza Emerance
SHARE

Emérance Bwiza, umuhanzi nyarwanda ubihagazemo neza avuga ko indirimbo aherutse gusohora yise Martha yayihimbye yisunze ubutumwa bukubiye mu yindi ya mukuru we mu buhanzi witwa Miss Jojo yise Beretirida.

Mu myaka yatambutse hari igihe Bwiza yigeze kuvuga ko yasabye Miss Jojo kuzafatanya bagasubira mu ndirimbo Beritirida ariko ntibyakunda.

Gusa ubu avuga ko yahimbye Martha ashingiye ku biri mu ndirimbo ya Jojo, ubutumwa bakaba bumwe  bigatandukanira ku mazina y’izo ndirimbo.

Miss Jojo agiye kumara imyaka 13 ahagaritse kuririmba.

Yamamaye mu ndirimbo nka Beritirida, Tukabyine yafatanyije na Rafiki, Siwezi Enda n’izindi.

Miss Jojo, amazina ye ni Josiane Uwineza, ariko ubu yabaye Umusilamukazi yitwa Iman Uwineza.

Miss Jojo ubu ni umusilamukazi witwa Iman Uwineza.

Yavutse mu mwaka wa 1983, akaba yaravukiye mu Bugesera( ni ho iwabo kandi wa Bwiza).

Miss Jojo yigeze kubwira itangazamakuru mu myaka yatambutse ko yakuze akunda umuziki kandi ko n’abo mu muryango we babimushishikarizaga kuko babonaga abifitemo impano ifatika.

Ubisuzumye neza wabona ko yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007 ubwo yahabwaga igihembo kiswe Rector Excellence Award.

Ni igihembo cyari kigenewe umukobwa wahize abandi mu muziki wo muri icyo gihe, akaba yaragiherewe kuri Kaminuza y’u Rwanda aho yarangizaga amasomo y’Icyongereza.

Mu mwaka wa 2008 nibwo yasohoye alubumu ya mbere yise Genesis, atangira kwamamara atyo.

Mu mwaka wa 2012 yasohoye indi yise Woman, yari irimo indirimbo zivuga k’ubushobozi bw’umugore mu kwiyubaka, kubaka umuryango no kubaka gihugu muri rusange.

Miss Jojo hambere

Mu butumwa bwe, yaburiraga urubyiruko kuzibukira ibiyobyabwenge, ubujura n’ubwomanzi ku bakobwa, akababwira ko SIDA izabamara nibatitonda.

Uwahoze yitwa Josiane Uwineza ubu ni Umusilamukazi witwa Iman Uwineza.

Bwiza we ni nde?

Alubumu ye yayise 25 Shades

Mu gihe gito amaze mu muziki, Bwiza Emérance amaze kwamamara ndetse kurusha benshi bamubanjirije.

Ni Umunyarwandakazi wandika, uririmba akanahimba indirimbo. Ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa mu byo kuririmba, yitabiriye iryitwa  “The Next Diva _Indi Mbuto” ryabaye ku nshuro yaryo ya mbere ahita aritsinda.

Amakuru aboneka kuri murandasi avuga ko Bwiza yavutse 09, Kanama, 1999, akaba imfura iwabo mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri.

Yavukiye mu Karere ka Muhanga, ariko baza kwimukira mu Mujyi wa Kigali ariko ubu batuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ni umuhanga kuko yarize, abanza ayiga mu ishuri ryitwa Kigali Harvest mu Murenge wa Kimihurura,  Icyiciro rusange akiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu, amaze guhitamo ishami ryo kwiga yize igihe gito mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berinadeta mu Karere ka Gisagara, yisumbuye ayarangiriza mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloyizi mu Karere ka Rwamagana.

Muri Kaminuza ya Mount Kenya yize mu ishami ry’ibijyanye n’ubukerarugendo (Hospitality and Tourism Management ), aho yatangiye kwiga mu mwaka 2020.

Bwiza ari mu bahanzi b’abakobwa bakora umuziki kinyamwuga kandi badakunze kugaragaraho imico mibi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

TAGGED:BwizaEmeranceIndirimboJojoMissUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri Bazakora Ibizamini By’Ayisumbuye Biyongereyeho Abantu 19,926
Next Article Imisoro Y’Abanyarwanda Ifite 52.9% Ku Ngengo Y’Imari- RRA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?