Byagenze Bite Ngo Abageni Bakomeje Kuvugwaho Byinshi Barazwe Muri Stade?

Kuva ku wa Mbere wa Pasika inkuru ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umugeni warajwe muri Stade Amahoro yambaye agatimba, azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko mbere y’uko ubukwe buba, umwe mu bantu babimenye yabibwiye Polisi, anaburira ababuteguraga ko badakwiye kujya kwiyakira.

Ni mu gihe amabwiriza ya Guverinoma yubahirizwa guhera ku wa 30 Werurwe 2021, ateganya ko “ishyingirwa rikorerwa imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira birabujijwe.” 

Ubwo bukwe bwaje kuba, ndetse haza gufatirwa abantu 57, mu bukwe bwatashywe n’abantu barimo abaturutse mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri Guma mu rugo, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Bagombaga guhorera ubukwe muri Hotel

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yemeje ko bariya bageni ubundi bagombaga gukorera ubukwe muri Rainbow Hotel ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mbere yaho iza kwakira abantu mu buryo butari bwo, irafungwa.

Ati “Nyiri hotel arangije abajyana mu rugo iwe bajya gukorerayo ubukwe.”

Hari amakuru ko yabikoze mu buryo bwo kwanga gusubiza amafaranga ngo ahombe abakiliya, afata icyemezo abo bageni abajyana mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, Akagari ka Muyange mu mudugudu wa Rugunga.

Ayo makuru yahise agera kuri polisi ko nyiri hotel yabashakiye ahandi bakorera, ndetse ko yabemereye ko n’umubare w’abantu bazitabira ubukwe wakwiyongera.

Ubwo Polisi yahageraga abari batashye ubukwe bakwiriye imishwaro, nyirurugo yikingirana mu cyumba ari kumwe n’abakecuru babiri barimo umwe urwaye umutima, abandi bihisha aho babonye nko mu bwiherero no mu bindi byumba.

Polisi yakomeje kugenda ibafata ikabashyira hamwe, igiye gutwara ababonetse bamwe mu bafashwe bavuga ko batabona ba bakecuru babiri, barimo umwe urwaye.

Abapolisi bahise basubira inyuma batangira gushaka bundi bushya.

Bageze ku cyumba kimwe basanga kiradadiye, basaba ko umuntu waba arimo yasohoka mbere y’uko bica urugi bakamusangamo.

Baje kubona nimero z’umugore wa nyiri inzu wari i Musanze, bamusaba kuza kugira ngo inzu bayisake hari umwe muri ba nyiraho uhari, ariko avuga ko umugabo we adahari kuko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Polisi yagerageje gukingura ku ngufu

Polisi yatangiye gushaka uko yica urugi, umwe mu barimo imbere ahita yibwiriza arakingura, basanga ni ba bakecuru babiri b’i Nyaruguru.

Mu gushakisha neza, polisi yahasanze na nyiri urugo ari na we nyiri Rainbow hotel, atari muri Amerika nk’uko umugore we yari yavuze.

CP Kabera ati “Nyiri hotel ubu aranafunze, ariko urumva hari ibintu bimaze gufata indi ntera, n’aba bantu bose babyibazaho babyumve.”

Abandi nyuma yo kurazwa muri stade barekuwe bamaze gutanga amande.

CP Kabera yabwiye Televiziyo Rwanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitareba abantu bamwe ngo birobanure abandi.

Yasabye abantu kugabanya amarangamutima igihe amabwiriza yishwe.

Ati “Wenda bashobora no kuba bararenze ku mabwiriza bagahanwa cyangwa se babiteganya bakazafatwa nabo bagahanwa, bityo bakaba bafata ko nibaramuka bayagaragaje bitazongera, ntabwo ari byo, ntabwo byemewe. Uwo ni umuco mubi, abantu bishyigikira ikibi, abantu bishyigikira kurenga ku mabwiriza, abantu nibirinde COVID, abantu nibumve icyo inzego zishinzwe, abantu nibumve icyo bashinzwe.”

”Nta kurobanura, waba wambaye ingofero, waba wambaye kositimu, waba wambaye umwenda wera, waba wambaye uwirabura, waba wambaye ako gatimba, umuntu uwo ari we wese uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza, azafatwa.”

Hari abashaka kugarurira abageni ibyishimo

Mu buryo butandukanye, abantu bakomeje kugaragaza ko bifuza gufasha uyu muryango mushya kongera kwishima.

Urugero ni nk’uko binyuze ku rubuga rwa Save Plus hari abantu bakomeje kugerageza gufasha bariya bageni, bakazabakorera umunsi umwe w’ibyishimo uzaba intangiriro y’ubuzima bushya, kuko uwa mbere w’ubukwe bwabo bawumariye muri stade.

Muri ubwo bukangurambaga bwatangijwe na Bamusananire Patience bwo gukusanya miliyoni 1.5 Frw, hamaze kuboneka 491.935 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version