Ibyari bimaze iminsi bivugwa ko bizakorwa na Netanyahu bigiye kuba impamo nyuma y’uko Inama yaguye y’Umutekano y’igihugu cye yaraye ayoboye yemeje ko ingabo za Israel zigiye gufata Gaza yose. Kugeza ubu 75% niyo zagenzuraga.
Benyamini Netanyahu n’abo bumva ibintu kimwe bemeza ko kugira ngo Hamas irimburwe burundu kandi abo yatwaye bunyago bacyurwe, ari ngombwa ko na 25% isigaye y’ubuso bwa Gaza ifatwa.
Uruhande rw’abatabibona batyo rwo ruvuga ko icyo cyemezo kizashyira mu kaga ubuzima bw’abo Hamas yashimuse bari bagihumeka, bityo bakemeza ko ibiganiro byo kubarekura byakomeza.
BBC yazindutse yandika ko ahantu hakomeye Israel ishaka guheraho yigarurira Gaza ari mu mujyi wayo rwagati, hitwa Gaza City, hakaba ahantu hanini kurusha ahandi hagize aka gace gato cyane ariko muri iki gihe kabyiganirwamo na Miliyoni ebyiri z’abaturage babaye impunzi kandi biganjemo abakiri bato.
Ubwo ibyo gufata Gaza yose byatangiraga kuvugwa, Umuryango w’Abibumbye warabyamaganye, uvuga ko ingaruza bizagira zizaba ziremereye mu nzego nyinshi ariko cyanecyane ku batuye aka gace.
Imbere muri Israel naho hari abatabyumva kimwe na Netanyahu, ndetse barimo abo mu miryango ifite ababo bashimuswe na Hamas bavuga ko icyemezo cye kizashyira ubuzima bw’ababo mu kaga.
Indi ngingo ni iy’uko hari ibihugu by’inshuti za Israel bishobora kwamagana iki cyemezo, bikavuga ko, mu buryo runaka, byitandukanyije nayo.
Mu Ukwakira, 2023 nibwo Israel yatangije intambara simusiga yo kwirukana Hamas muri Gaza nyuma y’uko uyu mutwe uyigabyeho igitero cyahitanye abaturage bayo 1,200 abandi 251 ukabatwara bunyago.
Bivugwa ko muri abo bose Hamas yatwaye, abakiri bazima batarenga 30.
Kugeza ubu intambara yakurikiye igitero cya Hamas imaze guhitana abaturage ba Palestine 61,158 nk’uko amakuru BBC ikesha Minisiteri y’ubuzima yo muri Gaza abivuga.
Uko Israel iteganya imitegekere ya Gaza
Inama y’umutekano muri Israel yaraye iteranye, yemeje ko mu gihe gufata Gaza yose bizaba birangiye hazakurikiraho kuyiyobora.
Abaminisitiri n’abagaba bakuru b’ingabo z’iki gihugu bemeje amahame atanu azagenga Gaza ya nyuma y’intambara.
Irya mbere rivuga ko Hamas igomba kurandurwa burundu, irya kabiri rikavuga ko abatwawe bunyago bose bagomba gutaha baba ari bazima cyangwa barishwe, irya gatatu rivuga ko abitwaje intwaro bose muri Gaza bagomba kuzamburwa, irya kane rikemeza ko Israel ari yo izacunga ibintu byose bizahabera hanyuma irya gatanu rikavuga ko Gaza nyuma izayoborwa na Guverinoma itarimo Hamas cyangwa Palestine.
The Jerusalem Post yanditse ko umugaba mukuru w’ingabo za Israel, Lt.Gen Eyal Zamir yabwiye abari bari muri iriya nama ko atemeranya n’ibyo kuvanga gucyura abatwawe bunyago na gahunda y’ibikorwa bya gisirikare.

Kuri we, ibyo ni ukuvangavanga ibintu kandi nta kindi bizamara kitari kurushaho gutuma bigorana.
Mu gihe yatangaga igitekerezo cye, Gen Zamir yaciwe mu ijambo na Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu witwa Itamar Ben-Gvir wamubwiye ngo: “ Rekera aho kwirirwa uvugira mu itangazamakuru. Ubu icyo dukeneye ni icyemezo. Twese duhangayikishijwe n’abantu bacu bajyanywe bunyago kandi ingabo zacu zirashaka intsinzi. Abasirikare muri iki gihe muririrwa mu itangazamakuru muvuga ibi cyangwa biriya mukiyibagiza ko mukorera ku mabwiriza y’abafata ibyemezo bya Politiki. Abasirikare muzigire ku bapolisi uko bumvira amabwiriza tubaha”.

Mugenzi we ushinzwe ubukungu witwa Bezalel Smotrich yunze murye abwira abari aho ko intambara iramutse ihagarariye aho igeze ubu, Israel yaba itsinzwe kuko itaba igeze ku ntsinzi yuzuye.
Mu gihe izo mpaka zari zirimbanyije, abagaba b’ingabo za Israel barimo begeranya abasirikare babo n’ibindi bikoresho byinshi kandi biremereye ku mupaka Israel ihana na Gaza.
NBC yatangaje ko amashusho y’ibyogajuru yerekana ko ubwinshi bwabo n’ibikoresho bafite byerekana imyiteguro ikomeye y’igitero simusiga cyo k’ubutaka.
Umugambi wa Netanyahu uteganya ko Gaza yose igomba kubanza kugotwa , hanyuma abaturage bagera kuri miliyoni bakoherezwa mu gice cy’Amajyepfo yayo aho bazaba ‘batekanye’.
Al Jazeera yanditse ko Australia iri mu bihugu byamaze gutangaza ko byamaganye uwo mugambi wa Netanyahu, umugambi wemerejwe mu nama yamaze amasaha 10 iwujyaho impaka.