Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hagiye Gusuzumwa Umutekano W’Abakozi 120, 000 Bacukura Amabuye Y’Agaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Hagiye Gusuzumwa Umutekano W’Abakozi 120, 000 Bacukura Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2023 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakora mu ihuriro ry’abacukura  amabuye y’agaciro mu Rwanda ryitwa Rwanda Extractive Industry Workers Union (REWU), bavuga ko bagiye gukora igenzura rigamije kureba uko umutekano w’abacuruzi bose mu Rwanda uhagaze.

Imibare itangwa n’abagize ririya huriro ivuga ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda hose bagera ku bantu 120,000.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro witwa André Mutsindashyaka yabwiye  The New Times ko hamaze iminsi hari amakuru ateye inkeke avuga ko hari abacukuzi batagira ibirinda imyanya y’ubuhumekero kandi aho bakorera ntihaboneke umwuka uhagije.

Mutsindashyaka avuga ko abagize ihuriro abereye umuyobozi, bazakora uko bashoboye bakabona amakuru yose agendanye n’ibibazo by’ubuzima abacukura amabuye y’agaciro bahura nabyo cyangwa bashobora kuzahura nabyo mu gihe kiri imbere.

Ibi kandi bizakorwa mu Rwanda hose.

Yagize ati: “ Turi gukora inyigo yerekana uko abakora mu rwego rw’ubucukuzi babayeho. Amakuru tuzabona azaduha isura nyayo y’ibibazo by’ubuzima abakora muri uru rwego bahura nabyo”.

Yunzemo ko amakuru bazakura muri buriya bushakashatsi azabereka n’ibindi bintu biri aho abacukuzi bakorera bishobora gushyira ubuzuma bwabo mu kaga.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.

Mu mezi  ya mbere y’umwaka wa 2023 ni ukuvuga guhera muri Mutarama kugeza muri Werurwe, amabuye yoherejwe ku isoko mpuzamahanga yinjirije u Rwanda $ 247,480,699.

Ni imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na petelori (RMB).

Ibuye rya gasegereti niryo ryinjije menshi( $5,436,480 muri Mutarama; $ 5,398,054 muri Gashyantare na $ 5,903,483 muri Werurwe).

Irindi buye ry’agaciro ry’ingirakamaro mu kigega cya Leta ni Coltan kuko muri Mutarama yinjije $ 5,911,646; muri Gashyantare yinjiza $  6,985,467 n’aho muri Werurwe yinjiza $11,415,082.

Iyi mibare irerekana ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro agenda yiyongera kandi abakora mu rwego rw’ubucukuzi bwayo bavuga ko hari andi mabuye ataracukurwa ku gipimo cyatuma agurishwa ariko ko, mu gihe kiri imbere, bizakorwa.

Umuyobozi mukuru w’abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Rwanda Bwana Malic Kalima avuga ko hari ingamba zafashwe zo kurengera abacukura amabuye y’agaciro, icyakora akavuga ko hari bamwe bayacukura ‘kinyeshyamba’ bagishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bigahesha isura mbi muri rusange abakora muri uru rwego.

Malic Kalima
TAGGED:AgaciroAmabuyeColtanfeaturedGasegeretiIbirombe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa Bwahanishije Umunyamerika W’Imyaka 78 Gufungwa Burundu
Next Article FERWACY Igiye Gutangiza Igikombe Cy’Abana Cy’Umukino W’Amagare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?