Ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa Semafor cyatangaje ko amakuru yizewe gifite avuga ko Paul Rusesabagina wahamijwe n’inkiko z’u Rwanda ibyaha birimo iby’ibitero byagabwe mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda bigahitana abantu, ari bufungurwe mu masaha make ari imbere.
Bitangajwe nyuma y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iki kinyamakuru mu minsi ishize akavuga ko kuba Rusesabagina yahabwa imbabazi nta gitangaza kirimo kuko hari n’izahawe abo bitatekerezwaga ko bazihabwa.
Semafor ivuga ko amakuru y’uko Paul Rusesabagina ari bufungurwe bayahawe n’abayobozi ba Qatar n’ab’u Rwanda.
Iki kinyamakuru kivuga ko Rusesabagina ari bufunguranwe n’abandi bashinjanywe bagera kuri 20.
Icyakora Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Guverinoma Dr. Emmanuel Ugirashebuja yabwiye iki kinyamakuru ko nihagira ukora insubiracyaha azahita ahanishwa ibihano yari yarahawe mbere y’uko ababarirwa.
Yasabye imbabazi…
Inyandiko ya Semafor ivuga ko Paul Rusesabagina hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi.
Umwanditsi mukuru wa Semafor witwa Steve Clemons avuga ko biteganyijwe ko iyo baruwa nayo izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Muri yo handitsemo ko yicuza imikoranire iyo ari yo yose yagiranye n’abakoze ibyaha byahitanye abaturage bo mu Majyepfo no mu Burengerazuba.
Avuga ko yicuza no kuba yaragize imikoranire n’indi mitwe ya Politiki.
Rusesabagina yanditse ko narekurwa azazibukira ibya Politiki y’u Rwanda, akajya kwibera muri Amerika atuje, yitekerezaho.
Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina narekurwa, azamara iminsi runaka muri Ambasade ya Qatar mu Rwanda mbere y’uko yurira indege ajya i Doha.
Nyuma nibwo azasubizwa muri Amerika.