CAF CC: AS Kigali Yasezerewe

AS Kigali yari isigaye ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika, yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup 2020-2021, isezererwa na Club Sportif Sfaxien yo muri Tunisia.

Igiteranyo cy’ibitego bine kuri bibiri (4-2) mu mikino ibiri nicyo cyanzuye ko AS Kigali isezerewe, nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyi wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021.

AS Kigali yatangiye umukino igamije kwinjiza nibura  ibitego bitatu, ngo ibashe kunganya na CS Sfaxien yari yayitsinze ibitego bine kuri kimwe (4-1) mu mukino ubanza, wabereye i Sfax muri Tunisia mu Cyimweru cyashize.

AS Kigali yatangiye igerageza gusatira, ariko CS Faxien ikora urukuta mu kibuga rwiganjemo abakinnyi barebare bashoboraga kuzibira imipira miremire yavaga mu mpande isanga rutahizamu Orotomal Alex.

- Advertisement -

CS Sfaxien ibitse iki gikombe inshuro 3 zose, yanyuzagamo igasatira izamu ryari ririnzwe na Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’, ariko amakipe yombi ntiyabangukiwe no kubona ibitego mu minota ibanza y’umukino.

Ku munota wa 44′ w’umukino, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Ishimwe Christian ahana ikosa, winjizwa mu izamu rya CS Sfxaien na rutahizamu Aboubakar Lawar wujuje ibitego bitatu mu majonjora ya CAF Confederations Cup.

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali itangiye kwizera intsinzi, mu gihe abayobozi n’abatoza ba CS Sfaxien bari batangiye gusumira abasifuzi, kubwo kutishimira uko igitego batsinzwe cyanzuriwe.

Igice cya kabiri kigitangira, CS Sfaxien yabonye igitego cyo kwishyura, cyinjijwe na Firas Chaout wanatsinze igitego cya mbere mu mukino wabanje. Umusozi wahise wisumburaho kuri AS Kigali yasabwaga gutsinda ibitego bine mu mukino.

AS Kigali itari ifite Hakizimana Muhadjili wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza, ntiyari ifite amahitamo menshi ava ku ntebe y’abasimbura ngo ibashe gukaza imbaraga mu busatirizi.

Ku munota wa 56′ CS Faxien yakoze impinduka mu kibuga, Mohamed Ali asimburwa na Houssem Dagdoug, mbere gato y’uko Ndekwe Filix asimbura Benedata Janvier ku ruhande rwa AS Kigali.

AS Kigali yongeye gusimbuza ku munota wa 69′ havamo Nsabimana Eric wasimbuwe na Biramahire Abbedy mu gihe Orotomal Alex yasimbuwe na Ntamuhanga Tumaini ‘Titi’.

Ku munota wa 80′ CS Sfaxien yasimbuje umunyezamu, havamo Dahmen Aymen wari kapiteni, asimburwa na Kaalour Mohammed Hedi usanzwe ari kapiteni wa mbere w’iyi kipe.

AS Kigali yageragezaga imipira myinshi iva mu mpande yaterwaga na Ishimwe Christian ukina ibumoso ndetse na Rugirayabo Hassan ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ariko Shabani Hussein na Aboubakar Lawar ntibabashije kuyibyaza umusaruro.

Iminota 90′ y’umikino yongereweho ine (4′), amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, byatanze igiteranyo cy’ibitego bitanu bya Club Sportif Sfaxien kuri bibiri bya Association Sportive de Kigali (5-2).

Ni inshuro ya kabiri AS Kigali isezerewe mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup, aho ku nshuro ya mbere basezerewe na Difaa El Djadida yo muri Maroc mu mwaka wa 2013, mu gihe kandi mu mwaka ushize, iyi kipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri na Proline FC yo muri Uganda.

Kuva mu mwaka wa 2003 habaho amarushanwa avuguruye ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup, nta yindi kipe yo mu Rwanda irabasha kugera mu cyiciro cy’amatsinda, uretse Rayon Sports yonyine yahageze mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version