Video: Museveni Yabwiye Abahagarariye Ibihugu by’i Burayi Ijambo Rirabarakaza

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni aherutse kwakira abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’u Burayi ijambo barumirwa. Hari aho yababwiye ko bafite ikibazo mu mitekerereza(deficit in philosophy).

Hari ku wa Kane tariki 18, Gashyantare, 2021 ubwo yari yabakiriye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu kugira ngo baganire ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abantu barashwe barapfa bazira ko bigaragambije.

Nyuma yo kubaha ikaze, Perezida Museveni yabahaye umwanya ngo babaze ibibazo, umwe amubaza niba koko yemeza adashidikanya ko ‘Abanyaburayi ari abanzi ba Uganda.’

Umwe muri bo yamubajije ati: “ Nyakubahwa  mukunze kutwita abanzi banyu? Ni byo koko niko mubyemera?”

- Advertisement -

Perezida Museveni yamusubije ati: “ Mu by’ukuri ikibazo nabonye Abazungu bo mu Burayi mugira… Nako burya mufite ibibazo bibiri kandi bituma mudutesha umwanya. Mu by’ukuri nta kintu na kimwe tutazi. Byaba ibibera muri Afurika, byaba ahandi ku isi.

Ikibazo ni uko hari amakuru muba mudafite, mufite icyuho mu mitekerereze yagutse(deficit in philosophy) ndetse no kutagira amakuru ahagije.

Twe ntitubabonamo abanzi, ariko hari ubwo mwivanga mu bintu mutumva neza kandi igitangaje ni uko ibyo mwivangamo biba ari ibintu bitabareba ahubwo biba ari twe bireba. Ikindi kandi niyo mwaba mubyumva ntimwagombye kubyivangamo.  Mu by’ukuri si ikibazo cy’uko muri abanzi bacu, ahubwo ikibazo ni uko mwitwara mu bintu bitabareba.”

Yababwiye ko icyerekana ko ibyo avuga ari ukuri ngo ni uburyo bivanze mu bintu bireba Congo, bakabizambya kugeza  n’ubu bikaba bitaratungana.

Ku byerekeye Uganda, Museveni yabwiye abahagarari EU ko we adashaka abamubwira ngo  ‘Vaho’, ‘Genda’.

Ku ngingo yerekeye abantu baherutse kuraswa, Museveni yavuze ko bari bashatse guhungabanya umutekano, batangira kwibasira abashinzwe umutekano.

Bagaragazaga indoro isa n’irimo uburakari

Avuga ko abarashwe bari basagariye Polisi n’ingabo babikora bitwaje imipanga, inyundo…

Ati: “Harashwemo 32 barapfa kandi barashwe kubera iriya myitwarire. Hari abandi barenga 22 barashwe barapfa ariko bo ndacyasaba inzego z’umutekano kunsobanurira neza icyo bazize kandi ninkimenya nzakibasangiza namwe mukimenye.”

Yemeza ko muri Uganda nta muntu uri hejuru y’amategeko k’uburyo atabazwa ibibi yakoze.

Mu kiganiro cye n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi muri Uganda, Perezida Museveni yabibukije ko nta rwego rw’i Burayi na rumwe rushinzwe gucunga imikorere ya Uganda.

Umwe mu bahagarariye ibihugu by’uriya muryango yibukije Perezida Museveni ko amasezerano bagiranye harimo ko Leta ya Uganda igomba kubaha uburenganzira bwa muntu, ikirinda kugira abaturage ihohotera.

Museveni yamusubije ko n’ubwo haba hari amasezerano bagiranye ariko iyo habaye ikibazo  hagomba kubaho uburyo bwo kubiganira ariko ntihabeho gufatira uruhande rumwe ibyemezo nta biganiro.

Minisitiri wa Uganda ushinzwe uburenganzira bwa muntu Sam Kuteesa yavuze ko mu masezerano y’impande ebyiri nta ruhande rugomba kumva ko ruruta urundi.

Bari bateze amatwi
Uhagarariye u Butaliyani

Video y’iki kiganiro:

Share This Article
1 Comment
  • Oya rwose ajye abambwirira,ntibakivange mu bibazo bya African kuko umugani wa M7 nta kuntu umuntu wo mu bubiligi cg ubufaransa yaza gutanga amabwiriza mu gihugu kiri mu birometero birenga 500 uvuye ahobicye kiri. Byaba ari nko kuvogera urugo rwumugabo mugenzi wawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version