Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Watangiye amakipe yombi akinira hagati nta gusatirana gukomeye guhari.

Ku munota wa kane w’umukino, Power Dynamos yabonye koruneri ntiyayitsinda.

Kugeza ku munota wa munani w’umukino, Power Dynamos yakinaga neza rwose, abakinnyi bakina baziranye, bahana imipira neza ndetse hari n’uburyo babonye imbere y’izamu abugarira ba APR bakiza izamu.

Iminoya 45 y’igice cya mbere yarangiye buri kipe nta gitego itsinze.

APR FC yinjiye mu gice cya kabiri ifite imbaraga ishaka igitego.

Ku munota wa 49, APR FC yatsinze igitego cyatsinzwe na Djibril Aouttara Sheick bigabanya n’igitutu ku ruhande rwa Power Dyanomos.

Bidatinze ku munota wa 53, nyuma y’imonata ine batsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Djibril Aouttara Sheick.

Power Dynamos yakoze impinduka mu gice cy’imbere kugira ngo irebe ko yagombora gusa byanze rwose.

APR FC nayo yakoze impinduka maze yinjiza mu kibuga Mugisha Gilbert, Byiringiro Gilbert, Omedi Denis Tongui M William ndetse na Lamine Muhamadou Ba.

Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya APR FC k’ubusa bwa Power Dynamos, icyakora wari umukino unoze kandi bigaragara ko APR FC yahisemo neza itumira Ikipe izi gukina kugira ngo iyipimeho.

Power Dynamos ni ikipe iri mu zikomeye muri Zambia.

Yashinzwe n’umwe mu bakire bafite ibirombe by’amabuye y’agaciro y’ubutare bita Copper mu Cyongereza cyangwa Cuivre mu Gifaransa.

Ikigo kitwa Copperbelt Energy Corporation nicyo kiyitera inkunga.

Ifoto: APR FC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version