Cambodia Bati: ‘Urakaza Neza Kagame’

Peter Taarifa
4 Min Read
Baje kwakirana Perezida Kagame urugwiro. Ifoto/ Urugwiro.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Cambodia, Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kinshi, ku muhanda aho yacaga hari ibyapa byanditseho amagambo amuha ikaze.

Ibyapa bifitwe n’abana bato n’abandi bantu batoranyijwe byanditsweho ngo: “ Harakabaho ubufatanye burambye hagati y’u Rwanda na Cambodia”.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi, azaganiriramo n’umwami w’iki gihugu, rukazasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Azitabira kandi amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie azaba ku nshuro ya 20.

Cambodia

Iki gihugu gitegekwa n’abami.

Cambodia ni igihugu giherereye muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba. Ni cyo kizakira inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera mu murwa mukuru Phnom Penh, kuva ku wa 15 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Umurwa mukuru wacyo ni Phnom Penh, kikagira ubuso bwa Km² 181,035 n’abaturage Miliyoni 17.6  nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2024 ibyerekana

Ururimi rwemewe  muri iki gihugu ni Khmer, kikagira ifaranga bita ‘Cambodian Riel’ (KHR), idini rihiganje ni ibya Budha.

Ni  igihugu kiyoborwa n’abami ariko Leta ikagengwa n’Itegeko Nshinga.

Cambodia ihana imbibi n’ibihugu bitatu:

– Thailand mu Burengerazuba no mu Majyaruguru.

– Laos mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.

– Vietnam mu Burasirazuba.

Mu Majyepfo y’Iburengerazuba ikora ku Nyanja ya Thailand.

Muri iki gihe Cambodia iyobowe n’umwami Norodom Sihamoni wagiye ku ngoma mu 2004, asimbuye se Norodom Sihanouk.

Norodom Sihamoni

Minisitiri w’Intebe wacyo yitwa Hun Manet, akaba ari we uyobora Guverinoma guhera muri Kanama, 2023.

Yagiye kuri izi nshingano asimbuye Se Hun Sen wari umaze igihe kirekire ayobora igihugu.

Amateka y’igihugu

Cambodia ifite amateka akomeye cyane, arimo ubwami bwa kera, ubukoloni n’ubwicanyi ndengakamere bwigeze kuyirangwamo.

– Ikinyejana cya 9–15: Ubwami bwa Khmer bwagize imbaraga zikomeye muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba. Ni bwo hubatswe urusengero ruzwi cyane rwa Angkor Wat.

– 1863: Cambodia yakolonijwe n’u Bufaransa.

– 1953: Yabonye ubwigenge ku Bufaransa.

– 1975–1979: Umutwe w’Abakomunisiti witwaga Khmer Rouge wafashe ubutegetsi uyobowe na Pol Pot.

– Muri icyo gihe, abantu barenga miliyoni imwe n’igice, hakaba n’abandi bavuga ko bageraga kuri miliyoni ebyiri, barishwe cyangwa bahitanwa n’inzara, indwara, imirimo y’agahato n’iyicarubozo.

– 1979: Ingabo za Vietnam zakuye Khmer Rouge ku butegetsi.

– 1991: Hasinywe amasezerano y’amahoro ya Paris agamije kurangiza intambara n’amakimbirane yari amaze igihe.

– 1993: Habaye amatora yateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, igihugu gisubira mu buryo bw’ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga.

  1. Ubukungu bwa Cambodia

Ubukungu bwa Cambodia bushingiye ahanini ku nzego zikurikira:

  1. Inganda z’imyenda n’inkweto: Ni imwe mu nkingi z’ubukungu. Iki gihugu cyohereza imyenda n’inkweto ku masoko yo muri Amerika, u Burayi n’ahandi.
  2. Ubuhinzi: Umuceri ni kimwe mu bihingwa by’ingenzi. Hanahingwa imyumbati, ibigori, urusenda n’ibindi.
  3. Ubukerarugendo: Angkor Wat, inkombe z’inyanja n’amateka y’igihugu bikurura ba mukerarugendo benshi.
  4. Ubwubatsi n’imitungo itimukanwa: Iri soko ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
  5. Ishoramari ry’amahanga: Hari ishoramari mu nganda, ingufu n’ikoranabuhanga.

Banki y’Isi igaragaza ko ubukungu bwa Cambodia bwazamutseho 6% mu 2024, kandi ishoramari ry’amahanga rikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’inganda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *