Iperereza ku buriganya bushinjwa abantu batandukanye, burimo na Visi-Admiral Joseph Fouda, Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Biya, rishobora kongera kuvugwa cyane muri uku kwezi.
Muri Nzeri(9) kuzakomeza, muri Cameroun hateganyijwe ko mu nkiko hazabarizwa abantu batandukanye, barimo abahoze ari ba ofisiye bakuru mu gisirikare, bamwe mu bayobozi bari ho ubu, umuyobozi wo mu nzego nkuru z’ubutegetsi ndetse n’umuyobozi wo mu rwego rw’amabanki.
Bizaba bigamije gufasha abagenzacyaha kumenya neza urusobe rw’abantu bakekwaho uburiganya byanyerejwemo za miliyoni na Miliyari nyinshi za CFA
Abakekwa bivugwa ko bitwaje izina rya Joseph Fouda, bakizeza abantu ko bashobora kubafasha kubona imyanya y’ubuyobozi cyangwa amasoko ya Leta, kugira ngo babake amafaranga menshi.
Aya mafaranga bivugwa ko ashobora kuba yarageze kuri miliyoni amagana, ndetse no kuri za miliyari z’amafaranga ya CFA.
Joseph Fouda we yatanze ikirego, avuga ko irangamimerere ye yakoreshejwe mu bujura bityo akaba yarahohotewe ashinjwa uburiganya.
Mu gihe iperereza rigikomeje, ibazwa ry’abahoze ari abayobozi bakuru, abanyapolitiki n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’uru rubanza ritegerejweho gutanga amakuru mashya ku buryo uru rusobe rwakoraga n’abantu rushobora kuba rwaragizeho ingaruka.
Jeune Afrique yanditse ko iyo ngingo iri mu zizakurikiranwa n’itangazamakuru rya Cameroun no mu baturanyi bayo.

