U Rwanda rwemeranyije n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku byerekeye imikoranire inoze ishingiye ku micungire myiza y’inguzanyo Kigali ihabwa.
Ibi bishobora kuzatuma u Rwanda ruhabwa miliyoni $ 35.7, akazaboneka nyuma y’uko Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemeje ibyavuye mu isuzuma iki kigega cyatangiye gukora, kwemeza ayo mafaranga bikazakorwa mu Ukuboza, 2026.
IMF yavuze ko aya masezerano ashingiye ku kuba u Rwanda rwarageze ku ntego zose zapimwe zari ziteganyijwe kugerwaho kugeza muri Kamena 2026.
Ni ubwa mbere aya mafaranga azatangwa muri gahunda y’amezi 38 ya ECF yemejwe muri Kamena 2026, ifite agaciro ka miliyoni $250.
Albert Touna Mama, ukuriye itsinda rya IMF rishinzwe u Rwanda, yavuze ko ubukungu bw’igihugu bwakomeje kwihagararaho nubwo bwahuye n’ihungabana ry’ubukungu rituruka hanze.
Mu gihembwe cya mbere cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9.7%, ariko izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 15.7% muri Kanama, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda ifite intego y’uko ritagomba kurenga 5% .
Mama yavuze ko iri zamuka ry’ibiciro ryatewe ahanini n’igitutu cyatewe n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’izamuka ry’ibya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko gahunda ya IMF yibanda ku kunoza imicungire y’imari ya Leta, kongera amafaranga yinjizwa imbere mu gihugu no gucunga neza imyenda.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, icyuho cy’ingengo y’imari cyaragabanutse kigera kuri 4.8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bitewe n’izamuka ry’imisoro yakusanyijwe no kugenzura imikoreshereze iboneye y’amafaranga ya Leta.
Ifoto: Abayobozi muri MINECOFIN

