Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cameroun Yegukanye Irushanwa Nyafurika Rya Volley Rwaberaga Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Cameroun Yegukanye Irushanwa Nyafurika Rya Volley Rwaberaga Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2021 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’igihugu y’abagore bo muri Cameroun yaraye itahanye intsinzi mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volley ryaberaga i Kigali muri Kigari Arena. Iya kabiri yabaye ikipe y’igihugu ya Kenya, iya gatatu iba iya Morocco.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Minisitiri  w’urubyiruko na Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye bariya bakinnyi, kubera akazi bakoze bakaba bacyuye intsinzi.4

Yagize ati: “ Murongeye murabikoze! Afurika irabishimiye kandi dushimiye n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa.”

Min Mimosa Munyangaju yashimiye Cameroun ku ntsinzi yongeye kwegukana

Cameroun niyo yari yaratwaye n’irushanwa ryaherukaga.

Muri ayo makipe Minisitiri Munyangaju Mimosa avuga yitabiriye iri rushanwa harimo n’iy’u Rwanda yaje kuvanwamo kubera amanyanga yayigaragayemo.

Hari tariki 16, Nzeri, 2021 ubwo umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball mu bagore wahagariktwaga igitaraganya.

Icyo gihe amakuru yavugaga ko u Rwanda rwarezwe ko rwakinishije bamwe mu bakinnyi badafite ibyangombwa.

Umukino wasubitswe amakipe yageze ku kibuga, abakinnyi basabwa guhita basubira mu rwambariro. Wagombaga kubera muri Kigali Arena.

Hari amakuru ko ikipe ya Morocco na Nigeria ari yo yareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi badafite ibyagombwa.

Mu gihe bivugwa ko iperereza ryatangiye, bigaragaye ko habayemo amakosa, ingingo ya 12.2 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIVB yemejwe mu mwaka ushize wa 2020 iteganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bagaragaye mu irushanwa batabyemerewe.

Iteganya “gukura uwo mukinnyi mu irushanwa, guterwa mpaga ku mikino wa mukinnyi yagaragayemo, guca ihazabu ishyirahamwe ry’umukino cyangwa ikipe umukinnyi yagaragayemo amafaranga 30,000 y’amasuwisi kuri buri mukinnyi utemewe wagaragayemo, no guhagarika ishyirahamwe ry’umukino, shampiyona, amakipe, abakinnyi n’abayobozi babigizemo uruhare mu gihe kigera ku myaka ibiri.”

Imibare igenekereje yerekana ifaranga rimwe ry’amasuwisi ringana na 1,070 Frw, bivuze ko ukubye n’abakinnyi bane bagaragajweho ikibazo ku Rwanda, rwacibwa 120,000 CHF, bingana na miliyoni nibura 128 Frw.

Amategeko agenga amarushanwa ya FIVB yo mu 2020, asobanura neza mu ngingo ya 2.4.1 ko umukinnyi aba uw’ishyirahamwe runaka iyo rimwandikishije bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino yemewe.

Aba uwaryo kandi iyo rimuhaye ibyangombwa nk’umukinnyi akuzuza imyaka 14 aribarizwamo. Iyo agejeje imyaka 14, ishyirahamwe rimwandikwaho ni irimuhaye bwa mbere ibyangombwa byo gukina mu ikipe irishamikiyeho.

Icyo gihe abarwa nk’umukinnyi w’iryo shyirahamwe, hatitawe ku bundi bwenegihugu afite.

Ikipe y’u Rwanda yarahanwe

Ingingo ya 2.4.2 ariko iteganya ko iyo umukinnyi afite gusa ubwenegihugu bw’ikindi gihugu butari ubw’iryo shyirahamwe, “yemererwa gukina mu ikipe y’igihugu y’ishyirahamwe rye iyo amaze kubona ubwenegihugu bwaryo.”

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, hasohotse amakuru ku biganiro byahuje CAVB, FIVB n’u Rwanda, bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij.

Igaragaza ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasabaga ko ibihano byafatiwe abakinnyi na FRVB bihita bikurwaho, irushanwa rigakomeza nta nkomyi.

Ku ruhande rwa FIVB, yo yagaragaje ko idashobora gufata ibyemezo bitandukanye n’amabwiriza mpuzamahanga yishyiriyeho, agenga amarushanwa.

FIVB yavuze ko “ihagarikwa ry’abakinnyi kimwe n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda bigumaho, ndetse imikino yose yakinwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rugaterwamo mpaga, hakurikijwe amategeko ya FIVB.”

Ntabwo ibihano bijyana n’icyemezo cyo gukurwa mu irushanwa biratangazwa, ariko ziriya ngingo ni zo zizifashishwa.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 12 Nzeri, ryagombaga kurangira ku wa 20 Nzeri 2020.

TAGGED:CamerounfeaturedIkipeMoroccoNigeriaRwandaVolleyball
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’u Rwanda Hari Inama Atanga…
Next Article Israel Yishe Umunya Iran Wayangaga Ikoresheje Imbunda Yarashwe Na Robot
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?