Cameroun Yegukanye Irushanwa Nyafurika Rya Volley Rwaberaga Mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’abagore bo muri Cameroun yaraye itahanye intsinzi mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volley ryaberaga i Kigali muri Kigari Arena. Iya kabiri yabaye ikipe y’igihugu ya Kenya, iya gatatu iba iya Morocco.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Minisitiri  w’urubyiruko na Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye bariya bakinnyi, kubera akazi bakoze bakaba bacyuye intsinzi.4

Yagize ati: “ Murongeye murabikoze! Afurika irabishimiye kandi dushimiye n’amakipe yose yitabiriye iri rushanwa.”

Min Mimosa Munyangaju yashimiye Cameroun ku ntsinzi yongeye kwegukana

Cameroun niyo yari yaratwaye n’irushanwa ryaherukaga.

- Advertisement -

Muri ayo makipe Minisitiri Munyangaju Mimosa avuga yitabiriye iri rushanwa harimo n’iy’u Rwanda yaje kuvanwamo kubera amanyanga yayigaragayemo.

Hari tariki 16, Nzeri, 2021 ubwo umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball mu bagore wahagariktwaga igitaraganya.

Icyo gihe amakuru yavugaga ko u Rwanda rwarezwe ko rwakinishije bamwe mu bakinnyi badafite ibyangombwa.

Umukino wasubitswe amakipe yageze ku kibuga, abakinnyi basabwa guhita basubira mu rwambariro. Wagombaga kubera muri Kigali Arena.

Hari amakuru ko ikipe ya Morocco na Nigeria ari yo yareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi badafite ibyagombwa.

Mu gihe bivugwa ko iperereza ryatangiye, bigaragaye ko habayemo amakosa, ingingo ya 12.2 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIVB yemejwe mu mwaka ushize wa 2020 iteganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bagaragaye mu irushanwa batabyemerewe.

Iteganya “gukura uwo mukinnyi mu irushanwa, guterwa mpaga ku mikino wa mukinnyi yagaragayemo, guca ihazabu ishyirahamwe ry’umukino cyangwa ikipe umukinnyi yagaragayemo amafaranga 30,000 y’amasuwisi kuri buri mukinnyi utemewe wagaragayemo, no guhagarika ishyirahamwe ry’umukino, shampiyona, amakipe, abakinnyi n’abayobozi babigizemo uruhare mu gihe kigera ku myaka ibiri.”

Imibare igenekereje yerekana ifaranga rimwe ry’amasuwisi ringana na 1,070 Frw, bivuze ko ukubye n’abakinnyi bane bagaragajweho ikibazo ku Rwanda, rwacibwa 120,000 CHF, bingana na miliyoni nibura 128 Frw.

Amategeko agenga amarushanwa ya FIVB yo mu 2020, asobanura neza mu ngingo ya 2.4.1 ko umukinnyi aba uw’ishyirahamwe runaka iyo rimwandikishije bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino yemewe.

Aba uwaryo kandi iyo rimuhaye ibyangombwa nk’umukinnyi akuzuza imyaka 14 aribarizwamo. Iyo agejeje imyaka 14, ishyirahamwe rimwandikwaho ni irimuhaye bwa mbere ibyangombwa byo gukina mu ikipe irishamikiyeho.

Icyo gihe abarwa nk’umukinnyi w’iryo shyirahamwe, hatitawe ku bundi bwenegihugu afite.

Ikipe y’u Rwanda yarahanwe

Ingingo ya 2.4.2 ariko iteganya ko iyo umukinnyi afite gusa ubwenegihugu bw’ikindi gihugu butari ubw’iryo shyirahamwe, “yemererwa gukina mu ikipe y’igihugu y’ishyirahamwe rye iyo amaze kubona ubwenegihugu bwaryo.”

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, hasohotse amakuru ku biganiro byahuje CAVB, FIVB n’u Rwanda, bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij.

Igaragaza ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasabaga ko ibihano byafatiwe abakinnyi na FRVB bihita bikurwaho, irushanwa rigakomeza nta nkomyi.

Ku ruhande rwa FIVB, yo yagaragaje ko idashobora gufata ibyemezo bitandukanye n’amabwiriza mpuzamahanga yishyiriyeho, agenga amarushanwa.

FIVB yavuze ko “ihagarikwa ry’abakinnyi kimwe n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda bigumaho, ndetse imikino yose yakinwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rugaterwamo mpaga, hakurikijwe amategeko ya FIVB.”

Ntabwo ibihano bijyana n’icyemezo cyo gukurwa mu irushanwa biratangazwa, ariko ziriya ngingo ni zo zizifashishwa.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 12 Nzeri, ryagombaga kurangira ku wa 20 Nzeri 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version