Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Rwanda Na RBA Mu Gufasha Abakunda Football Kuzareba Igikombe Cy’Isi Kuri HD
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Canal + Rwanda Na RBA Mu Gufasha Abakunda Football Kuzareba Igikombe Cy’Isi Kuri HD

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2022 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Televiziyo y’u Rwanda na Canal +Rwanda batangije ubufatanye bugamije gufasha abakunda umupira w’amaguru kuzareba imikino y’igikombe cy’isi mu mashusho ya High Definition( HD). Ni agashya kuko, nk’uko Kennedy Munyangeyo uyobora Televiziyo y’u Rwanda yabivuze, ubusanzwe abantu barebaga umukino kuri shene ya 380 iri ku ikoranabuhanga ryitwa Standard Definition.

Munyangeyo yavuze ko ubu buryo bwa HD buzagumaho na nyuma y’uko imikiko y’igikombe cy’isi.

Ati: “ Iyo Umunyarwanda atangiye ikintu aba agomba kugikomeza. Na nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi uburyo bwa HD buzakomeza, abantu ntibagire impungenge.”

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Madamu Sophie Tchoutchoua yavuze ko ikigo ayobora kigamije guha Abanyarwanda bose serivisi zijyanye n’ibyo bifuza kandi ku giciro gishyize mu gaciro.

Munyangeyo avuga ko mu gihe cy’igikombe cy’isi, Televiziyo y’u Rwanda yateguye uburyo bwo kuzasanga abaturage hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bashobore kureba imwe mu mikino izaba yatoranyijwe.

Sophie avuga ko ikigo cye giharanira ko Made in Rwanda nayo izabona uburyo bwo kumenyakanishwa  muri biriya bihe.

Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022.

Ku munsi hazajya hakinwa imikino ine.

FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba, uwa kabiri utangire  saa kumi, uwa gatatu utangire  saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.

Niyo stade nini kurusha izindi zo muri Qatar.

Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza, 2022 aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.

Imikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.

Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.

TAGGED:Canal + PlusImikinoUkuboza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Dukora Byose Tubikora Ku Nyungu Zacu Z’Ejo Hazaza-Perezida Kagame
Next Article Embaló, Georgieva, Mnangagwa…Bamwe Mu Bayobozi Baganiriye Na Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?