Canal + Rwanda Na RBA Mu Gufasha Abakunda Football Kuzareba Igikombe Cy’Isi Kuri HD

Ubuyobozi bwa Televiziyo y’u Rwanda na Canal +Rwanda batangije ubufatanye bugamije gufasha abakunda umupira w’amaguru kuzareba imikino y’igikombe cy’isi mu mashusho ya High Definition( HD). Ni agashya kuko, nk’uko Kennedy Munyangeyo uyobora Televiziyo y’u Rwanda yabivuze, ubusanzwe abantu barebaga umukino kuri shene ya 380 iri ku ikoranabuhanga ryitwa Standard Definition.

Munyangeyo yavuze ko ubu buryo bwa HD buzagumaho na nyuma y’uko imikiko y’igikombe cy’isi.

Ati: “ Iyo Umunyarwanda atangiye ikintu aba agomba kugikomeza. Na nyuma y’imikino y’igikombe cy’isi uburyo bwa HD buzakomeza, abantu ntibagire impungenge.”

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Madamu Sophie Tchoutchoua yavuze ko ikigo ayobora kigamije guha Abanyarwanda bose serivisi zijyanye n’ibyo bifuza kandi ku giciro gishyize mu gaciro.

- Advertisement -

Munyangeyo avuga ko mu gihe cy’igikombe cy’isi, Televiziyo y’u Rwanda yateguye uburyo bwo kuzasanga abaturage hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bashobore kureba imwe mu mikino izaba yatoranyijwe.

Sophie avuga ko ikigo cye giharanira ko Made in Rwanda nayo izabona uburyo bwo kumenyakanishwa  muri biriya bihe.

Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022.

Ku munsi hazajya hakinwa imikino ine.

FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba, uwa kabiri utangire  saa kumi, uwa gatatu utangire  saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar [ 1pm, 4pm, 7pm and 10pm].

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.

Niyo stade nini kurusha izindi zo muri Qatar.

Imikino y’amatsinda izakinwa kugeza kuwa 02 Ukuboza, 2022 aho hazahita hakurikiraho gukuranwamo.

Imikino y’amatsinda izakinwa mu minsi 12 gusa.

Umukino ufungura uzabera ku kibuga cyitwa Al Bayt stadium ahitwa Al Khor azaba ari kuwa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version