Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Rwanda Yashyizeho ‘ZACU TV’ Kugira Ngo Ihe Abanyarwanda Filimi Zikinwe Mu Rurimi Rwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Canal + Rwanda Yashyizeho ‘ZACU TV’ Kugira Ngo Ihe Abanyarwanda Filimi Zikinwe Mu Rurimi Rwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 October 2022 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’ikorabuhanga n’itumanaho ryifashishje amashusho, Canal + Rwanda, cyatangije ikoranabuhanga bita ‘Dubbing’ rikoreshwa mu gutuma umuntu runaka agaragara nk’uvuga ururimi rwawe muri Filimi  kandi atari ryo yakoresheje ayikina.

Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kumva ibyo abakina filimi bavuga kandi mu Kinyarwanda.

Filimi zose zizajya zireberwa kuri shene za Canal + Rwanda zizajya ziba zirekana abakinnyi bakina bavuga Ikinyarwanda.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwatangaje ko iyi gahunda ije nyuma y’uko iki kigo kiguze ikindi bita Zacu Entertainment gisanzwe gifite ikitwa Zacu TV.

Guhera ku wa  Mbere taliki 03, Ukwakira, 2022 nibwo abasanzwe bafite ifatabuguzi rya Canal + Rwanda n’abazarigura mu gihe kiri imbere, bazatangira kurebe ziriya filimi, ku ikubitiro bakazareba iyitwa The Bishop Family.

Umwe mu bayobora filimi zikorerwa mu Rwanda witwa Wilson Misago yabwiye itangazamakuru ko basanze  ari byiza ko Umunyarwanda utazi indimi z’amahanga ariko ufite ubushobozi bwo kugura ibikoresho bya Canal + Rwanda nawe yajya areba filimi akunda zakinnye n’ibyamamare by’abanyamahanga.

Guhera mu Cyumweru kizatangira Taliki 03, Ukwakira, 2022 Umunyarwanda ubishaka azatangira kureba filimi zigezweho mu Kinyarwanda ndetse n’iyo zaba zarakinnye n’Abahinde cyangwa abanya Mexique.

Sophie Tchoutchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko Zacu TV izaba urubuga rugenewe Abanyarwanda kugira ngo babone aho barekanira impano zabo mu gukina Filime.

Zacu TV niyo Shene ya mbere izajya yerekana filimi mu Kinyarwanda kandi mu buryo bwuzuye ni ukuvuga ko zose zizaba ari Ikinyarwanda 100%.

Ikigo Canal + Rwanda yaguze Ikigo Zacu TV muri Kamena, 2022.

Buri Cyumweru hazajya hacaho seri enye ziri mu Kinyarwanda ni ukuvuga guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Filimi z’Abahinde nazo zizajya zicishaho abazivuga bakoresha Ikinyarwanda.

Ikindi Zacu TV izajya ikora ni ugucishaho amakuru y’imyidagaduro atanzwe n’abanyamahanga ariko bisa n’aho bari kuyavuga mu Kinyarwanda.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvaga kandi ko buriya buryo buzakundisha abanyamahaga Ikinyarwanda kuko bazashaka kumenya umuco w’Abanyarwanda.

Ni igikorwa kizafasha Abanyarwanda kumva filimi mu rurimi rwabo

Zacu TV izaba urubuga rwo gufasha abasanzwe batunganya amashusho kunoza umwuga wabo.

Filimi za Zacu TV zizajya zica kuri Shene 99 zo mu gice cy’Afurika yo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara .

Ikindi ni uko kuva Taliki 8, Ugushyingo, 2022 filimi za Zavu TV zizajya zica kuri shene ziri hagati ya 38 na 390.

Canal + Group( ari nacyo nyiri Canal +) ni kompanyi iyoboye mu itangazamakuru no gucuruza amashusho.

Ikorera mu Burayi, Afurika ndetse no muri Aziya.

Canal + Group ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 ku isi yose, harimo miliyoni icyenda  z’Abafaransa.

Ifite ikigo gitunganya amashusho kitwa Studio Canal kiri mu bya mbere mu Burayi bitunganya amashusho neza kurusha ibindi.

Hejuru y’ibi kandi iki kigo kiragura, kikanakwirakwiza amafilimi n’ibiganiro by’uruhererekane harya no hino ku isi.

Iri imbere kandi mu gutanga amashene ya Televiziyo atandukanye harimo na Televiziyo z’igihugu nka C8, CNEWS, CSTAR ndetse n’ikigo gishinzwe kwamamaza.

CANAL+ Group ifitwe 100% n’ikigo kigari ku Isi mu itangazamakuru no gucuruza amashusho cya kitwa Group Vivendi.

TAGGED:AmashushoCanal +featuredIkigo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burkina Faso: Captaine Yahiritse Lt Col K’Ubutegetsi
Next Article Depite Frank Habineza Avuga Ko Atasabye Imbabazi Z’Ibyo Yavuze Kubera Igitutu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?