Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwaraye bukoresheje ibirori byo gutangaza k’umugararo ko ubu ikigo Zacu TV ari icya Canal + Rwanda kandi ko kigiye kujya cyerekana filimi zikinwe n’abanyamahanga ariko bavuga Ikinyarwanda.
Bizakorwa binyuze mu ikoranabuhanga bita dubbing. Iri koranabuhanga rizatuma Abanyarwanda bareba filimi z’ibyamamare bakunda kandi biri kuvuga Ikinyarwanda.
Uretse kuba bizabafasha kurushaho kuzishimira ariko bizatuma n’abanyamahanga bakunda Ikinyarwanda.
Mu birori byo kumurikiramo kiriya gikorwa hari abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam ndetse n’abayobozi muri Rwanda Development Board barimo ushinzwe ubukerarugendo Madamu Ariella Kageruka.
Hari na Ambasaderi W’u Bufaransa mu Rwanda witwa Antoine Anfré.
Abandi bari bahari ni Amb Robert Masozera uyobora Ikigo gishinzwe kwita ku ngoro ndangamurage z’u Rwanda.
Hari n’umushoramari witwa Eugène Nyagahene.
Mbere y’uko kubimurika ku mugaragaro bibera ku Irebero, hari habanje kuba ikiganiro kigenewe itangazamakuru cyabereye muri imwe muri hoteli zo mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kumva ibyo abakina filimi bavuga kandi mu Kinyarwanda.
Filimi zose zizajya zireberwa kuri shene za Canal + Rwanda zizajya ziba zirekana abakinnyi bakina bavuga Ikinyarwanda.
Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwatangaje ko iyi gahunda ije nyuma y’uko iki kigo kiguze ikindi bita Zacu Entertainment gisanzwe gifite ikitwa Zacu TV.
Guhera ku wa Mbere taliki 03, Ukwakira, 2022 nibwo abasanzwe bafite ifatabuguzi rya Canal + Rwanda n’abazarigura mu gihe kiri imbere, bazatangira kurebe ziriya filimi, ku ikubitiro bakazareba iyitwa The Bishop Family.
Umwe mu bayobora filimi zikorerwa mu Rwanda witwa Wilson Misago yabwiye itangazamakuru ko basanze ari byiza ko Umunyarwanda utazi indimi z’amahanga ariko ufite ubushobozi bwo kugura ibikoresho bya Canal + Rwanda nawe yajya areba filimi akunda zakinnye n’ibyamamare by’abanyamahanga.
Guhera mu Cyumweru kizatangira Taliki 03, Ukwakira, 2022 Umunyarwanda ubishaka azatangira kureba filimi zigezweho mu Kinyarwanda ndetse n’iyo zaba zarakinnye n’Abahinde cyangwa abanya Mexique.
Sophie Tchoutchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko Zacu TV izaba urubuga rugenewe Abanyarwanda kugira ngo babone aho barekanira impano zabo mu gukina Filime.
Zacu TV niyo Shene ya mbere izajya yerekana filimi mu Kinyarwanda kandi mu buryo bwuzuye ni ukuvuga ko zose zizaba ari Ikinyarwanda 100%.
Ikigo Canal + Rwanda yaguze Ikigo Zacu TV muri Kamena, 2022.
Buri Cyumweru hazajya hacaho seri enye ziri mu Kinyarwanda ni ukuvuga guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Filimi z’Abahinde nazo zizajya zicishaho abazivuga bakoresha Ikinyarwanda.
Ikindi Zacu TV izajya ikora ni ugucishaho amakuru y’imyidagaduro atanzwe n’abanyamahanga ariko bisa n’aho bari kuyavuga mu Kinyarwanda.
Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvaga kandi ko buriya buryo buzakundisha abanyamahaga Ikinyarwanda kuko bazashaka kumenya umuco w’Abanyarwanda.
Zacu TV izaba urubuga rwo gufasha abasanzwe batunganya amashusho kunoza umwuga wabo.
Filimi za Zacu TV zizajya zica kuri Shene 99 zo mu gice cy’Afurika yo mu nsi y’Ubutayu bwa Sahara .
Ikindi ni uko kuva Taliki 8, Ugushyingo, 2022 filimi za Zavu TV zizajya zica kuri shene ziri hagati ya 38 na 390.
Canal + Group( ari nacyo nyiri Canal +) ni kompanyi iyoboye mu itangazamakuru no gucuruza amashusho.
Ikorera mu Burayi, Afurika ndetse no muri Aziya.
Canal + Group ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 23.7 ku isi yose, harimo miliyoni icyenda z’Abafaransa.
Ifite ikigo gitunganya amashusho kitwa Studio Canal kiri mu bya mbere mu Burayi bitunganya amashusho neza kurusha ibindi.
Hejuru y’ibi kandi iki kigo kiragura, kikanakwirakwiza amafilimi n’ibiganiro by’uruhererekane harya no hino ku isi.
Iri imbere kandi mu gutanga amashene ya Televiziyo atandukanye harimo na Televiziyo z’igihugu nka C8, CNEWS, CSTAR ndetse n’ikigo gishinzwe kwamamaza.
CANAL+ Group ifitwe 100% n’ikigo kigari ku Isi mu itangazamakuru no gucuruza amashusho cya kitwa Group Vivendi.