Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yishe Uwateguye Igitero Ku Kibuga Cy’Indege I Kabul
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yishe Uwateguye Igitero Ku Kibuga Cy’Indege I Kabul

Last updated: 28 August 2021 9:54 am
Share
SHARE

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko umugabo wateguye igitero ku kibuga cy’indege i Kabul kikagwamo abarenga 170 barimo abasirikare 13 ba Amerika, yiciwe mu gitero yagabweho hifashishijwe indege nto izwi nka ‘drone’.

Kiriya gitero cyagabwe ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, cyigambwe n’umutwe wa Islamic State Khorasan (ISIS-K). Ni umutwe w’iterabwoba washinzwe mu mpera z’umwaka wa 2014, ushingirwa mu bice bihuza Afghanistan na Pakistan.

Ku wa Gatanu Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ijambo ryumvikanyemo uburakari, aho yarahiriye ko igihugu cye kizihorera, abagabye kiriya gitero bakabyishyura.

Mu ijoro ryacyeye, indege ya gisirikare idapfa kubonwa na za radar yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa missile ku mugabo bivugwa ko ari we wateguye umugambi wo kugaba igitero i Kabul, biza gutangazwa ko yahasize ubuzima.

Bisa n’aho Amerika yari imaze igihe imucungira hafi, kuko umuvugizi w’ingabo zayo Capt. William Urban yavuze ko bamutsinze mu misozi ya Nangahar muri Afghanistan, ari wenyine.

Yemeza ko nta wundi muntu waguye muri kiriya gitero.

ISIS-K ni umutwe uvugwaho ko ushobora kuzaba ikibazo kuri Afghanistan kuko wo utigeze ujya mu biganiro byahurije Abatalibani na Amerika i Doha muri Qatar.

Byari ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko Amerika n’abayishyigikiye bava muri kiriya gihugu.

Ni umutwe wiswe uw’iterabwoba kandi ngo ufite imbaraga, kuko hari ahantu hanini ugenzura muri kiriya gihugu n’ubwo bwose Amerika itaworoheye.

Mbere y’uko ugaba igitero giheruka ku kibuga cy’indege cy’i Kabul, hari raporo zo mu iperereza zari zimaze iminsi ziburira ko hari igitero cy’iterabwoba gishobora kuzagabwa ku bantu bari kuri kiriya kibuga, bitegura kurizwa indege ngo bahungishirizwe muri Amerika no mu bindi bihugu by’inshuti zayo.

Kugeza n’ubu kandi haracyari izindi mpungenge ko ibitero nka biriya bishobora kongera kuhagabwa.

Ikarita ya Afghanistan na drone ya MQ-9 Reaper
TAGGED:AfghanistanfeaturedIslamic StateKabul
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BioNTech Yemeye Gukorera Mu Rwanda Inkingo Za Malaria n’Igituntu
Next Article Ibice Bimwe Bigiye Kugira Igabanyuka Ry’Imvura Ryaherukaga Mu 2016
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?