CANAL+ RWANDA Yifurije Abakiliya Bayo Umwaka Mushya MUHIRE

Ubuyobozi bw’Ikigo gitanga serivisi z’amashusho Canal + Rwanda bwatangarije kuri Twitter ko bwifuriza abakiliya  ba kiriya kigo kuzagira umwaka mushya muhire.

Buvuga ko bwifuriza abakiliya babwo kuzagira umwaka urimo uburumbuke, ibyo bifuza byose bakababigeraho bafatanyije na Canal + Rwanda itazahwema kubagezaho serivisi yabemereye mu mwaka ushize n’izindi izahanga ku bwabo muri uyu mwaka wa 2022.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, Canal + yari yaratangije Poromosiyo yari igamije gufasha abakiliya bayo kubona dekoderi nshya ndetse n’ifatabuguzi rihendutse kandi urifashe agahabwa ubwasisi.

- Advertisement -

Tariki 31, Ukuboza, 2021 nibwo iriya Poromosiyo yarangiye ariko abanyamahirwe ba nyuma mu bitabiriye iriya poromosiyo bakazahembwa mu  Cyumweru kizatangira tariki 03, Mutarama, 2021.

Habura amasaha 48 ngo Noheli ya 2021 ibe, nibwo umunyamahirwe wa mbere witwa Olivier Habumugisha yatomboye moto ifite agaciro kagera hafi kuri miliyoni Frw 2.

Niwe wari ubaye uwa mbere utomboye Moto ariko hari indi moto izahabwa undi munyamahirwe mu Cyumweru gitaha.

Abandi batsinze icyo gihe ni Eliane Irambona watsindiye Televiziyo igezweho ifite ibyo bita inches 43 ifite agaciro kari hagati ya Frw 350 000 na Frw 400 000.

Undi watomboye nk’ibi ni Noel Habumugisha.

Théoneste Habumugisha we yatomboye guhabwa ifatabuguzi ry’ubuntu ryitwa Ubuki mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ibyo Canal + yagezeho mu mwaka wa 2021

Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ya Televiziyo, Canal + Rwanda, cyasinyanye amasezerano na Ecobank Rwanda azatuma abakiliya bayo babasha kugura ifatabuguzi bakoresheje serivisi z’iyi banki y’ubucuruzi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua n’Umuyobozi wa Ecobank Rwanda, Alice Kilonzo–Zulu.

Muri ubwo buryo bushya, umukiliya wa Canal + ashobora kugana ishami rya Ecobank Rwanda agahereza amafaranga umukozi wa Banki akamufasha kugura ifatabuguzi, cyangwa akagana abacuruza serivisi za Ecobank (agents) bakamufasha, bidasabye ko aba ari umukiliya w’iyo banki.

Ubuyobozi bwa CANAL+ Rwanda bwatangije ubufatanye n’ikigo EnviroServe Ltd gikorera mu Karere ka Bugeser kita ku kurengera ibidukikije binyuze mu kunagura( re-cycling) ibikoresho bikoresha amashanyarazi bishaje bigakorwamo ibindi.

Intego ya Canal + ni iy’uko abakiliya bayo bafite dekoderi zishaje bazaigarura ku maduka yayo no ku bacuruzi bayo bemewe kugira ngo zizajyanwe muri EnviroServe Rwanda bazinagure.

Ikindi ni uko Canal+ Rwanda iri mu murongo wo gufasha Leta y’u Rwanda mu mushinga wayo w’igihe kirekire wo gutuma umujyi wa Kigali  uba ahantu hatoshye ibyo bita mu Cyongereza Green City, byose bikubiye mu cyerekezo cya 2050.

Muri Nzeri, 2021, Airtel Rwanda na Canal + basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo byombi yemerera abakiliya ba Canal +kugura ifatabuguzi ryayo bakoresheje Airtel Money.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’ibi bigo  byombi bikorera mu rwego rwa serivisi y’itumanaho( kimwe gicuruza amashusho, ikindi kigacuruza cyane cyane amakarita yo guhamagara na murandasi) yasinyiwe ku cyicaro cya Canal + Rwanda.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2021  ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwasinyanye amasezerano n’ubw’Umuryango uharanira iterambere ry’Abanyarwandakazi witwa Empower Rwanda agamije kurushaho kuwufasha mu bikorwa byawo.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Umunya Cameroun kazi Sophie Tchatchoua

Aya masezerano y’ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijambo ryagejejwe ku banyamakuru mbere y’uko abayobozi b’ibi bigo basinya ariya masezerano, ryagarutse ku bibazo bisanzwe bigaragara mu bakobwa birimo cyane cyane gutwara inda bakiri bato, bagikeneye kurerwa.

Mu rwego rwo gufasha ikigo Empower Rwanda, Canal + yagihaye ibikoresho byo mu Biro bizafasha abakozi ba kiriya kigo gukorera ahantu heza kandi horoshya imikorere.

Ibikoresho Canal + yatanze birimo intebe, ameza, akabati n’ibindi bikenerwa mu Biro.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya, ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwafunguye amaduka ahantu hatandukanye harimo n’iryafunguwe ku Gisimenti hari tariki 19, Gicurasi, 2021.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Amb Antoine Anfré nawe yasuye ubuyobozi bwa Canal + Rwanda ndetse tariki 19, Kanama, 2021 yabahaye intsinga zikoze mu buryo bwihutisha cyane murandasi.

Ku rukuta rwa Twitter rwa Canal Box icyo gihe handitsweho  ko intego ari uko ririya rutsinga rwazafasha mu kongera umuvuduko wa murandasi yo mu Rwanda.

Mu mwaka ushize kandi iki kigo cyafashije Abanyarwanda kureba imikino ya CHAN bitabahenze, ibafasha kureba BAL, Tour du Rwanda n’ibindi birori byanejeje benshi.

Ntawavuga ibyo Canal + Rwanda yagezeho ngo yibagirwe amasezerano y’imikoranire yagiranye na Rayon Sports.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version