Muri Gasabo Inzoga Zirica Abaturage, I Nyanza Bo Bakenga Iyitwa Igikwangari

Iki  Cyumweru kiri kurangira gisize abaturage umunani bo muri Kimihurura bishwe n’inzoga yiswe Umuneza. Mu gihe ab’i Kigaki mu Murenge wa Kimihurura bacyunamira ababo, i Nyanza mu Murenge wa Kigoma bo baherutse gusanganwa litiro 800 z’inzoga y’inkorano bise ‘igikwangari.’

Polisi yaraye ifatiye abo baturage mu Mudugudu wa Akintare, Akagari ka Murinja, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Igiteye inkecye ni uko ziriya nzoga zafatiwe mu ngo z’abaturage batandukanye.

Kwa Munyaburanga hafatiwe  litiro 200, kwa Butera hafatirwa litiro 150, kwa Mukanyandwi hafatirwa litiro 150, kwa Nyinawumuntu hafatirwa litiro 200 n’aho kwa  Ndayishimye hafatirwa  litiro 100.

- Advertisement -

Nk’uko bijya bigenda ahandi, abaturanyi ba bariya baturage nibo bariye akara Polisi iraza irasaka ibasangana kiriya kinyobwa.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yagize ati: “ Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bagiye mu ngo za bariya baturage hari amakuru ko bakora iriya nzoga ndetse bakaniyicuruza. Koko bagiyeyo basanga barayifite ziriya litiro 800.”

Uyu mupolisi mukuru yasabye abaturage kureka gukora, kunywa no kugurisha inzoga zitujuje ubuziranenge kuko uretse no kuba zibicira ubuzima, no kuzicuruza ubwabyo uzishakamo amaronko bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Avuko ko abantu bazinyoye bakunze kugira imyitwarire ihungabanya umutekano harimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana b’abakobwa, ubujura ndetse hari n’abo zihitana.

Inzoga zafashwe zahise zimenwa, abazifatanywe nabo bashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo bacibwe amande hakurikijwe amabwiriza ya njyanama y’Akarere.

Umuneza wo muri Kimihurura ya Gasabo wagaritse ingogo…

Ku wa Gatatu tariki 30, Ukuboza, 2021 imibare yageraga kuri Taarifa yavugaga ko abantu umunani bo mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura ahitwa mu Myembe ari bo bari bamaze kumenyekana ko bishwe n’inzoga yitwa Umuneza.

Umuntu wa munani iriya nzoga yishe yitwa Jeremy Hakizimana akaba ari umugabo w’imyaka 42 y’amavuko  nawe wari utuye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.

Iyi nzoga yitwa Umuneza yahise ikurwa ku isoko nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku miti n’ibiribwa, Rwanda FDA.

Tariki 27, Ukuboza, 2021 nibwo inkuru yacu ya mbere kuri iki kibazo cy’urupfu rw’abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe bazize inzoga yitwa Umuneza n’indi yitwa Imberabose yasohotse.

Icyo gihe Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo Bwana Règis Mudaheranwa yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’abo bantu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 27, Ukuboza, 2021.

Amategeko hari uko yita izi nzoga…

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu ‘biyobyabwenge byoroheje.’

Ijambo ‘byoroheje’ rishobora kumvikanisha ko ziriya nzoga zishobora kunyobwa ntizigire ingaruka zikomeye zigira ku wazinyoye.

Wenda izi ngaruka zishobora kuzaba ingaruka zikomeye mu gihe kirekire azamara azinywa, ariko birumvikana ko bitangira gahoro gahoro.

Kubera ko inyinshi ziba zirimo umwanda, bituma umuntu ukunda kuzinywa iyo umwitegereje mu maso ubona koko ko amaraso ye yanduye.

Ikindi ni uko abenshi mu bazimenyereye batakaza ubushake bwo kurya, bakananuka cyane k’uburyo ubona ko uruhu rwabo rukennye ku ntungamubiri kandi bakiri bato.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version