Canal + Yafunguye Iduka Ry’Abakiliya Bayo Ku Gisimenti

Ikigo gicuruza amashusho kitwa Canal + cyafunguye iduka ricuruza ibyuma by’ikoranabuhanga ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali  mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Bimwe muri ibyo bikoresho harimo ibyuma binini bita televizeri bifasha abantu kureba amashusho, ibyuma byihashishwa mu itumanaho n’ibindi.

Ibyuma binini bita televizeri bifasha abantu kureba amashusho bifite na dekoderi zabyo kandi zidahenze.

Iduka rya Canal + riri ku Gisimenti rituranye n’ahakorera Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe(CHENO).

- Advertisement -

Umuyobozi wa Canal + mu Rwanda Madamu Sophie Chatchoua ati: “Iri duka rizafasha abatuye muri aka gace n’abagaturiye kubona amashusho n’ibyuma bayatanga hafi yabo kandi bitabahenze.”

Yongeyeho ko aha ari aha kabiri mu mujyi wa Kigali hashyizwe iduka nka ririya ariko n’ahandi mu  Rwanda  bafite gahunda yo kujyana ibikoresho byabo.

Ubuyobozi bwa Canal + buherutse gutangaza ko guhera tariki 16 kugeza tariki30, Gicurasi 2021, iki kigo kizageza ku bakiliya bacyo amashusho y’imikino ya BAL( Basketball Africa League) bishyuye Frw 5000 gusa.

Icyo gihe Sophie Tchatchoua yavuze ko bizaha Abanyarwanda ubundi buryo bwiza bwo kureba ibibera muri BAL binyuze mu biganiro bibiri aribyo BAL Action na BAL Mag.

Dekoderi nshya
Abashinzwe kwakira abakiliya
Madamu Sophie Chatchoua
Hari ikigega cyo kubika amakuru y’abasura ririya duka. ( Iki kigega bakita Database)
Gituranye n’ahakorera Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe(CHENO).
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version