Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ ibinyujije muri kaminuza yayo ‘CANAL+ University’ yahuguye abanyamakuru 13 bakora amashusho mu bijyanye no kwandika ndetse no kuyatunganya.
Ni amahugurwa y’iminsi ine, yatangiye taliki 19 asozwa ku ya 22 Mata 2022. Yitabiriwe n’abanyamakuru basanzwe batunganya inkuru z’amashusho ku ma Televiziyo atandukanye yo mu Rwanda.
Victorien Tronche watanze aya mahugurwa yagaragaje ko kugira ngo umunyamakuru abe umunyamwuga mu kazi ke ko gutunganya inkuru y’amashusho ari ingenzi ko amenya ibice by’ingenzi bigize inkuru y’amashusho.
Agomba kandi no kumenya gufata amashusho agaragara neza, atagora umuntu ngo abanze ashishoze kugira ngo abone ishusho neza.
Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yavuze ko CANAL+ ihora ishishikajwe no guteza imbere abafite impano zitandukanye.
Avuga ko amahugurwa nk’ariya atangwa na CANAL+ University ari imwe mu nzira nziza zo kuvumbura no gushyigikira abafite impano mu Rwanda.
Yongeyeho ko ariya mahugurwa azakomeza no mu myaka iri imbere kugira ngo CANAL+ ikomeze gufasha no guteza imbere itangazamakuru ndetse nibijyanye na cinema mu Rwanda.
Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ari ingenzi cyane ndetse ko azabafasha kunoza imikorere y’akazi kabo.
Safari Desiré ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azamufasha kunoza akazi ke ndetse ko yizeye no guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Gufata amashusho n’amajwi ni ibintu dusanzwe dukora ariko aya mahugurwa yanyunguye ubumenyi buzamfasha kunoza ibyo nakoraga neza. Ikindi kandi aya mahugurwa yamfashije kumenya gutegura inkuru yanjye hakiri kare k’uburyo njya mu kazi nzi ibyo ndi bufate by’ingenzi.”
Eugène Dufitemukiza ukorera PACIS TV nawe yemeza ko ariya mahugurwa yamufashije kumenya uko azajya ategura ibyo agiye gukora mbere y’igihe.
Mu gusozwa aya mahugurwa, aba banyamakuru bahawe impamyabumenyi ‘Certificates’ zo kuba baritabiriye aya masomo yateguwe na CANAL+ University.
Mu gutegura aya mahugurwa, hibanzwe ahanini ku banyamakuru bakora kuri Televiziyo zo mu Rwanda zisanzwe ziboneka ku mashene ya CANAL+.