Mu Bubiligi Hubatswe Ibuye Rya Mbere Ry’Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu Mujyi wa  Liège mu Bubiligi hatashywe ibuye ryubatswe mu rwego rwo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.

Ni ibuye ryubatswe mu busitani buri Parc d’Avroy. Ni igikorwa kitabiriwe na Ambasaderi ‘u Rwanda mu Bubiligi witwa  Sebashongore, Burugumesitiri w’Umujyi wa  Liège witwa  Willy Demeyer n’umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri kiriya gice witwa Ikirizaboro

Kubaka ririya buye byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994 kugira ngo abatuye u Bubiligi n’abatuye ahandi ku isi bazirikane Abatutsi miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu bazizwa ko ari Abatutsi byonyine.

- Advertisement -

Ikirizaboro avuga ko gushyiraho ibuye nka ririya bikoma mu nkokora n’abahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

U Bubiligi buri mu bihugu by’i Burayi bivuzweho kenshi gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bahoze bakoloniza u Rwanda bakomokaga mu Bubiligi bavuzweho kubiba urwango mu Banyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version