Mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi hatashywe ibuye ryubatswe mu rwego rwo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994.
Ni ibuye ryubatswe mu busitani buri Parc d’Avroy. Ni igikorwa kitabiriwe na Ambasaderi ‘u Rwanda mu Bubiligi witwa Sebashongore, Burugumesitiri w’Umujyi wa Liège witwa Willy Demeyer n’umuyobozi w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri kiriya gice witwa Ikirizaboro
Kubaka ririya buye byakozwe mu rwego rwo gukomeza kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu mwaka wa 1994 kugira ngo abatuye u Bubiligi n’abatuye ahandi ku isi bazirikane Abatutsi miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu bazizwa ko ari Abatutsi byonyine.
Des allocutions du Bourgmestre De Meyer, de l'Amb. Sebashongore et de Mme Ikirizaboro ont rappelés l'importance d'ériger 1stèle pour honorer la mémoire de + d'1M de victimes du génocide des Tutsi au #Rwanda en 1994 et le rôle de rempart contre le négationnisme. pic.twitter.com/zeIoPJKIDT
— 🇷🇼Rwanda en Belgique🇧🇪 (@RwandaInBelgium) April 23, 2022
Ikirizaboro avuga ko gushyiraho ibuye nka ririya bikoma mu nkokora n’abahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.
U Bubiligi buri mu bihugu by’i Burayi bivuzweho kenshi gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bahoze bakoloniza u Rwanda bakomokaga mu Bubiligi bavuzweho kubiba urwango mu Banyarwanda.