Canal + Yatangije Uburyo Bwo Kugura Ifatabuguzi Hifashishijwe Serivisi za Ecobank

Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ya Televiziyo, Canal + Rwanda, cyasinyanye amasezerano na Ecobank Rwanda azatuma abakiliya babasha kugura ifatabuguzi bakoresheje serivisi z’iyi banki y’ubucuruzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu n’Umuyobozi Mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua n’Umuyobozi wa Ecobank Rwanda, Alice Kilonzo–Zulu.

Muri ubwo buryo bushya, umukiliya wa Canal + ashobora kugana ishami rya Ecobank Rwanda agahereza amafaranga umukozi wa banki akamufasha kugura ifatabuguzi, cyangwa akagana abacuruza serivisi za Ecobank (agents) bakamufasha, bidasabye ko aba ari umukiliya w’iyo banki.

Uburyo bwa gatatu ni ugukoresha Ecobank Mobile App mu kugura ifatabuguzi rya Canal +. Bwo bugenewe gusa abantu bafite konti muri Ecobank.

Tchatchoua yavuze ko bafite intego yo kuba ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga serivisi z’amashusho ya televiziyo, binyuze mu gutanga serivisi zihendukiye abakiliya kandi bakazibona mu buryo bworoshye.

Yavuze ko kugeza ubu kuri dekoderi ya Canal + hamaze kugeraho amashene 10 yo mu Rwanda mu ndimi zitandukanye, ku buryo Abanyarwanda bamaze kugira byinshi bareba byo mu gihugu byiyongera ku mateleviziyo mpuzamahanga akundwa na benshi.

Hejuru y’ibyo banagabanyije ibiciro bya dekoderi iva ku 10,000 Frw igera ku 5000 Frw, ku buryo abantu bashishikarizwa kuyitunga.

Tchatchoua yakomeje ati “Kugira ngo tubashe kuba ikigo cya mbere gitanga serivisi za televiziyo zishyurwa, dushaka ko kubona serivisi zacu biba byoroshye, ku buryo buri munyarwanda abasha kuzigeraho igihe akeneye kugura ifatabuguzi rishya.”

“Uyu munsi rero hamwe na Ecobank twabonye uburyo bushya bwo kugura ifatabuguzi haba kuri Ecobank Mobile App cyangwa ukaba wajya ku ishami iryo ariryo ryose rya Ecobank ukagura ifatabuguzi, cyangwa abayihagarariye hirya no hino.”

Umuyobozi wa Ecobank Rwanda, Alice Kilonzo-Zulu, we yavuze ko bemeye gukorana na Canal + kugira ngo bongerere abakiliya amahitamo ya serivisi bashobora kubona bifashishije iyi banki.

Ati “Mu buryo bw’ikoranabuhanga rya telefoni tuzaba dukorana nabo, ku buryo niba uri umufatabuguzi wa Canal + ushobora kugura serivisi zabo bigahita bigera mu ikoranabuhanga ryabo. Icyo tugamije ni ukuborohereza mu gihe mu gihe bakoresha serivisi za Canal +, ku buryo ibintu byose ushobora kubikora utavuye mu rugo.”

Kugura ifatabuguguzi unyuze kuri Ecobank bizaba ari ubuntu.

Ecobank ifite ibikorwa mu bihugu 33 muri Afurika, kandi ngo izi serivisi ntabwo zitangwa mu Rwanda gusa, ahubwo n’ahandi iyi banki ikorera.

Aya masezerano azatuma abakiliya ba Canal + Rwanda bungukira mu buryo bwo kwishyurana bwa Ecobank
Impande zombi zishimiye umusaruro witezwe muri aya masezerano
Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version