CANAL+ Yigishije Abakiliya Bayo Ibyiza Bya ZACU TV

Abakozi n’abayobozi ba Sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ bigishije abakiliya bayo ibyiza bya shene ya ZACU TV baherutse kumurika mu gihe hasozwaga Icyumweru cyo kwita ku bakiliya.

Tariki 03,  Ukwakira 2022, CANAL+ yamuritse k’umugaragaro Shene ya ZACU TV y’inkuru 100% ziri mu Kinyarwanda, igamije kurushaho guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda ndetse kwimakaza ururimi gakondo.

Mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha, kuri uyu wa Gatanu Taliki 07, Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga Icyumweru cyo kwita ku bakiliya, abakozi ndetse n’abayobozi ba CANAL+ Rwanda bifatanyije n’abatuye mu mujyi wa Kigali mu kumenyekanisha ibyiza bya shene ya ZACU TV.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru batangaje ko bashimishijwe no kuba CANAL+ yarazanye shene ya ZACU TV kuko byerekana ko ifite intumbero yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Uretse ZACU TV, CANAL+ kandi isanzwe izwiho kwerekana imikino ikomeye ku mugabane w’iburayi harimo Premier League, LaLiga, Serie A, Bundesliga, Ligue 1 na UEFA Champions League.

Taliki 16 uzaba ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago y’iburayi aho hateganyijwe imikino ikomeye muri shampiyona zose izatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Mu Bufaransa, PSG izahura na Marseille, mu Bwongereza, Manchester City ihure na Liverpool, mu Budage, Union Berlin ihure na Dortmund mu gihe muri Espagne hateganyijwe El-Classico hagati ya FC Barcelona na Real Madrid.

Umunyarwanda wifuza kureba iyi mikino agura ifatabuguzi rya CANAL+ akoresheje telefoni ngendanwa cyangwa anyuze ku mucuruzi wemewe wa CANAL+

Begereye n’abacuruzi ngo babagezeho gahunda za ZACU TV
Abayobozi ba Canal + bishimira ubukangurambaga bamaze gutangiza
Ni igikorwa kizakomeza kandi kigamije ko Abanyarwanda bareba filim zikinwe mu rurimi rwabo
Izi shampiyona wazireba kuri Canal +
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version