Djibouti: Inyeshyamba Zagabye Igitero Mu Kigo Cya Gisirikare Zinyaga Intwaro

???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

Muri Djibouti haravugwa inkuru y’abasirikare biciwe mu kigo cyabo bishwe n’inyeshyamba z’ishyaka ryari rimaze imaze iminsi ridakoma ryitwa Front pour la restauration de l’unité et de la démocratie. Ingabo za Djibouti zitwa  FRUD zivuga ko zasubije abazirasheho kandi ngo hari benshi bahasize ubuzima.

Ubu hamaze kubarurwa abantu barindwi bahasize ubuzima. Hari abandi bane bakomeretse abandi batandatu ntiharamenyekana aho barengeye.

Byabaye ahagana saa munani z’ijoro mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Igitero cya bariya barwanyi bakigabye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Garabtissan.

- Advertisement -

Abagabye kiriya gitero ngo bari bitwaje intwaro ziremere kandi ari benshi.

Ikindi kandi ngo baje batunguranye binjirira mu kigo gisanzwe kibamo abasirikare b’inkorokoro.

Icyakora kuba babatunguye byabaye ikibazo gishobora kuba kirenze icyatangajwe n’ubuyobozi bwa Djibouti.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu buvuga ko bwasubije ababugabyeho igitero kandi ngo zabahaye isomo.

Ku rundi ruhande, abagabye kiriya gitero bo bavuga ko barukanye abasirikare muri kiriya kigo ndetse ngo hari n’intwaro nyinshi bafashe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version