Canal + Yorohereje Abanyarwanda Kureba Imikino ya EURO 2020

Ikigo gicuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo, Canal +, cyashyize igorora abifuza kureba imikino ya UEFA Euro 2020 izatangira mu kwezi gutaha, kigabanya kabiri ibiciro bya dekoderi.

Ni ukuvuga ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi, abifuza gutunga dekoderi ya Canal + basabwa gutanga 5000 Frw gusa, mu gihe yaguraga 10.000 Frw.

Irushanwa rya EURO 2020 rigiye gukinwa muri uyu mwaka mu gihe ryagomba kuba mu mwaka ushize, riza gusubikwa kubera ko ubwandu bwa COVID-19 mu bihugu by’i Burayi.

Rizabera mu mijyi 11 itandukanye yo mu bihugu bigize UEFA, imikino ikazatangira ku wa 11 Kamena ikazasozwa ku wa 11 Nyakanga. Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24

- Advertisement -

Umukino ufungura irushanwa uzabera kuri Stadio Olimpico i Roma, uhuze Turikiya n’u Butaliyani saa tatu z’ijoro. Imikino guhera muri kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma izabera kuri Wembley Stadium mu Bwongereza.

Canal + nk’ikigo kizerekana iriya mikino, cyashyize igorora abakeneye gutunga dekoderi. Uretse kugura dekoderi ku 5000 Frw, kugira ngo umuntu arebe iriya mikino bizamusaba gusa kuba afite ifatabuguzi Zamuka rigura 10.000 Frw.

Icyo gihe azaba afite amashene azanyuzwaho iriya mikino ya Canal + Sport 1, Canal+ Sport 2 na Canal+ Sport 3. Ni amashene ubundi yabonekaga ku ifatabuguzi ZAMUKA NA SIPORO, rigura 20.000 Frw.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatachoua, kuri uyu wa Kane yabwiye abanyamakuru ko bagabanyije ibi biciro kugira ngo buri muturarwanda aryoherwe n’iyi mikino.

Ati “Twagabanyije ibi biciro kugira ngo buri wese abashe gutunga CANAL+ by’umwihariko muri iyi mikino ya Euro 2020, ni ibiciro biri hasi ntekereza ko ari byo bihendutse muri Afurika.”

Ni poromosiyo izarangirana n’iri rushanwa ku wa 11 Nyakanga 2021.

Uko amakipe agabanyijwe mu matsinda

  • Itsinda A: U Butaliyani, U Busuwisi, Turikiya, Wales
  • Itsinda B: U Bubiligi, U Burusiya, Denmark, Finland
  • Itsinda C: Ukraine, U Buholandi, Austria, North Macedonia
  • Itsinda D: U Bwongereza, Croatia, Czech Republic, Scotland
  • Itsinda E: Espagne, Poland, Sweden, Slovakia
  • Itsinda F: U Budage, U Bufaransa, Portugal, Hungary

Buri tsinda rizajya rikinira mu mijyi ibiri itandukanye. Ikipe ya mbere n’iya kabiri mu itsinda niyo akomeza mu cyiciro gikurikira.

Imijyi izakira imikino n’ibibuga bizakinirwaho:

  • Amsterdam (u Buholandi) – Johan Cruyff Arena
  • Baku (Azerbaijan) – Olympic Stadium
  • Seville (Espagne) – Ramon Sanchez-Pizjuan Stadium
  • Bucharest (Romania) – Arena Națională
  • Budapest (Hungary) – Puskas Arena
  • Copenhagen (Denmark) – Parken Stadium
  • Glasgow (Scotland) – Hampden Park
  • London (U Bwongereza) – Wembley Stadium
  • Munich (U Budage) – Allianz Arena
  • Rome (U Butaliyani) – Stadio Olimpico
  • Saint Petersburg (U Burusiya) – Krestovsky Stadium

Iri rushanwa riba buri myaka ine. UEFA EURO 2016 yegukanywe na Portugal.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatachoua (hagati), aganira n’abanyamakuru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version