Uganda N’U Burundi Mu Mushinga W’Umuhanda Uca Tanzania

Umushinga wo kubaka umuhanda uhuza Uganda n’u Burundi ugeze kure wigwa. Bivugwa ko uzaca muri Tanzania ugahuza Uganda n’u Burundi ku gice cy’Amajyaruguru yabwo kandi ngo ukozwe mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka warwo, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bikarucamo bigana mu Burundi.

Amakuru avuga ko uriya muhanda uzaca  Kitagate mu gace ka  Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula  n’i Karagwe.

Uzakomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

Ibipimo bitangwa na Google Map byerekana ko uriya muhanda uzaba ari muremure ugereranyije n’igihe byasabaga ngo umuntu ave Gatuna agere i Bujumbura aciye mu Rwanda.

- Advertisement -

Haziyongeraho urugendo rw’amasaha ane.

Uganda irashaka kwihimura ku Rwanda ikubaka umuhanda ugera i Bujumbura

Ndayishimiye yari afite impamvu zo kwita Museveni ‘umubyeyi w’u Burundi’

 

Mu ruzinduko aherukamo muri Uganda hagati ya tariki 13 na 14, Gicurasi, 2021 Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yise Museveni ko ari ‘Umubyeyi, Se w’u Burundi’ kubera uburyo yitaye ku byabereye mu Burundi n’ibikihabera kugeza ubu.

Yamushimiye ko yitaye ku bumwe bw’Abarundi.

Mu ijambo rye Perezida Museveni yabwiye mugenzi we w’u Burundi ko ubwo abaturage bongeye kubona amahoro, igisigaye ari ugukanguka bagakora bakiteza imbere.

Icyo gihe yamusezeranyije ko azamuba hafi ndetse no mu bya gisirikare.

Tugarutse kuri wa muhanda abashinzwe gukurikirana uko uzubakwa bahuye kuri uyu wa 20, Gicurasi, 2021.

Iby’uyu muhanda bitavugwa mu gihe hari andi makuru avuga ko hari undi muhanda ubutegetsi bw’i Kampala bushaka kubaka muri  Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Iby’uyu muhanda kandi bivuzwe mu gihe Uganda yamaze kwemeza ko hari ingabo zayo zigomba kuba ziri muri Repubulika ya Demukarasi mu gihe kitarambiranye.

Ab’i Kampala bavuga ko ziriya ngabo zizaba zigiye muri DRC guhashya abarwanyi ba ADF Naru ariko kandi hari amakuru avuga ko bazaba bagiye kurinda abazaba bubaka uriya muhanda.

Ikindi ni uko indege za Uganda ziri hafi gutangira kigana i Bujumbura.

U Burundi bwohereza muri Uganda ibicuruzwa birimo ubutare(iron, fér),ibigori, itabi, ibihwagari, n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version