Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Canal + Yorohereje Abashaka Kureba CHAN 2023
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Canal + Yorohereje Abashaka Kureba CHAN 2023

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2023 6:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’amashusho Canal + Rwanda cyatangaje ko abashaka kureba amashusho y’imikino y’igikombe cy’Afurika bahawe uburyo bwo kuzayireba badahenzwe.

Dekoderi ni Frw 5000 ku batayifite, abayisanganywe abafite n’abonema nabo bemerewe kongererwa iminsi 15 yo kureba shene zose za Canal + igihe cyose bazaba baguze indi abonema.

Icy’ingenzi ni ukuyigura iyo basanganuwe itarashira.

Ni poromosiyo yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 11, ikazarangira taliki 25, Mutarama, 2023.

Ikindi ni uko n’abashaka kureba filimi nabo bazaba bafite uburyo bwo kuzireba binyuze mu kugura abonema nshya ya Canal + ariko bakayigura indi itararangira.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Sophie Tchoutchoua yabwiye itangazamakuru ko intego y’ikigo ayoboye ari uguha Abanyarwanda uburyo bwiza bwose bushoboka bwo kureba amashusho bashaka kandi badahenzwe.

Ati: “ Igikombe cy’isi cyagenze neza kandi na CHAN nayo izagenda neza. Icyo dushaka ni uguha abakiliya bacu ibyiza byose bifuza haba mu kureba imikino ndetse no mu kureba filimi z’ubwoko bwose bifuza.”

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Sophie Tchoutchoua mu kiganiro yaraye ahaye abanyamakuru

Mu mpera z’umwaka wa 2022, Canal + yatanze impano mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuryoherwa n’igaruka rya Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zitambuka imbonankubone ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Nyuma y’irangira ry’igikombe cy’Isi, Shampiyona zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi zahise zisubukurwa.

By’umwihariko, abakunda umupira w’amaguru bakomeje kuryoherwa n’imikino ya Boxing Day yo mu Bwongereza.

Taliki 28 Ukuboza, 2022, Ligue 1 yo mu Bufaransa nayo yarasubukuwe mu gihe taliki 31 Ukuboza, 2022 La Liga  yo muri Espagne yahise itangira kwerekanwa ku mashene ya CANAL+ SPORT honyine.

Ubu hagezweho kwishimira imikino ya Shampiyona nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Umukino wa mbere utangiza iri rushanwa uzaba taliki 13, Mutarama, 2023 ukazahuza Algeria( niyo yakiriye imikino y’iki gikombe) na Libya.

Uzabera muri Stade yitiriwe Nelson Mandela.

TAGGED:AmashushoCanal +featuredFilimiIgikombeImikino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Y’u Burundi Mbonyi Yagannye Muri Australia
Next Article Bakame Agiye Gukinira Bugesera FC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?