Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cancer Y’Ibere Yugarije Abanyarwandakazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Cancer Y’Ibere Yugarije Abanyarwandakazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2024 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Cancer y'ibere ni ikibazo ku bagore
SHARE

Abaganga bavuga ko cancer y’ibere ari ikibazo gikomereye Abanyarwandakazi, bagasabwa kwisuzimisha igihe cyose bumvise ko mu ibere harimo akabyimba ariko kataryana.

Ako kabyimba wakwita ‘akabuye’ ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bikwiye gushingirwaho n’umugore cyangwa umukobwa uwo ari we wese ngo atangire kwisuzimisha cancer y’ibere.

Mu nama yahuje abaganga n’abaforomo ku kibazo cya cancer y’ibere yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu taliki 02, Ugushyingo, 2024 hatangarijwemo ko Abanyarwandakazi 740 ari bo babaruwe ko barwaye iyi cancer mu mwaka wa 2023.

Umwe mu barwaye cancer ariko akavurwa ubu akaba ameze neza witwa Ancille avuga yivurije henshi, aza koroherwa, agashima Leta y’u Rwanda ko yashyizeho n’ibitaro bya Butaro mu Karere ka Burera ngo byite ku barwayi ba cancer.

Avuga ko ubwo yageraga kwa muganga, bamukase ‘utunyama tune’ batwohereza kwa muganga.

Ubwo bamuhamagaraga bamubwiye ko agiye guca mu bindi byuma, biza kurangira bigaragaye ko arwaye cancer y’ibere.

Ati: “Ubu bambaze ibere ry’ubumoso ahari umutima, ariko ubu meze neza kubera ko muganga yankurikiranye, kugeza ubu meze neza”.

Uyu mubyeyi yabyaye abana umunani ariko bane nibo bakiri ho.

Ancille avuga ko ubu yakize cancer y’ibere

Yabagiwe i Nyamata.

Cancer y’ibere si ikibazo mu Rwanda gusa kuko n’abagore b’ahandi bahura nayo.

Iterwa n’imihindagurikire y’imikorere y’uturemangingo tugize ibere, tugatangira gukora mu kajagari.

Iyo mikorere niyo abahanga bita cancer.

Si ku ibere gusa iki kibazo gikunze kugaragaramo kuko n’izindi cancer zitera zityo.

Gukora gutyo bituma mu ibere hirema akabyimba gashobora no gutangirira ku moko.

Ni akabyimba gakura kakaviramo umugore ikibazo cy’ubuzima gifata ibere, abaganga bita cancer y’ibere.

Iyi mikorere idasanzwe irakura igakwira mu ibere rikangirika.

Inama ihabwa abagore ni ugutabara hakiri kare bakajya kwisuzumisha no kwivuza kugira ngo habeho gukumira ko ikwirakwira rya kiriya kibazo rigera kure.

Iyo yamaze kugaragara, icyo gihe ibintu biba bikomeye ku buryo ikiba gikwiye ari ukuvura umurwayi.

Ibyo nabyo ntibyoroshye kuko akenshi bisaba ko umugore abagwa ibere, cyangwa hagakoreshwa uburyo bwo gushiririza ibere( radiation) kugira ngo twa turemangango fatizo tudakwiragira.

Imiti ihabwa abarwayi ibatera ibibazo kuko iba ifite imbaraga, akenshi bigatuma umusatsi w’umuntu upfuka, ukaba wagira ngo arawogosha.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS, rivuga ko mu mwaka wa 2022  abagore bangana na miliyoni 2.3 barwaye iyi cancer kandi muri bo  670,000 irabica.

Ni indwara ifata abagore bo mu byiciro byose by’ubuzima n’iby’imyaka y’ubukure ariko ikibasira abageze mu gihe cyo gucura, bakuze.

Abahanga bavuga ko, ku rundi ruhande, byagaragaye ko mu bihugu bikize, umugore umwe mu bagore 12 aba afite ibyago byo kurwara cancer y’ibere.

Ni abagore bo mu bihugu byateye imbere, bifite umusaruro mu bukungu uri hejuru cyane bita High Human Development Index (HDI).

Muri ibyo bihugu umwe mu bagore 71 ahitanwa n’iyo cancer.

Ku rundi ruhande, abagore bo mu bihugu bicyubaka ubushobozi umugore umwe ku bagore 27 aba yugarijwe n’iyo ndwara.

Ndetse umugore umwe mu bagore 48 iramuhitana nk’uko WHO/OMS ibyemeza.

99% by’abarwara iriya cancer ni abagore n’aho abari  hagati ya 05% na 1% bakaba abagabo.

Ibyongera ibyago byo kurwara cancer y’ibere ni byinshi.

Mu mwaka wa 2023 abagore 740 nibo banduye cancer

Abaganga bavuga ko abagore batonsa kenshi ari bo bagira ibyago byo kurwara iriya ndwara.

Uretse kutonsa kenshi, indi mpamvu yatera icyo kibazo ni imyaka y’ubukure yigiye imbere ku mugore, kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi, ibigize uturemangingo tw’umuntu bitewe n’abo akomokaho, kwitegeza cyane imirasire ikaze icengera umubiri( babyita radiation exposure) n’ibindi.

Abagore bagejeje kandi barengeje imyaka 40 bari mu bibasirwa cyane n’iyi ndwara.

Ku byerekeye u Rwanda, abahanga bavuga ko kimwe mu bibangamira ubuvuzi bwa cancer ari uko imiti ihenda, abahanga mu buvuzi bwa cancer bake  n’ibitaro bakiri bake, hakaba n’abaganga badafite ubumenyi bwo kwita ku muntu urwaye indwara idakira, abo bita Palliative care specialists.

Umwe mu baganga bo mu bitaro bya Rwamagana atanga igitekerezo kuri iki kibazo.

Ibiganiro byavugiwemo uko cancer yifashe mu Rwanda byateguwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’abagore barwanya cancer y’ibere ( Women Cancer Relief Foundation, WCRF) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Iryo huriro rishinzwe gukora ubukangurambaga kuri iyi cancer, abagore bakabwirwa uko izamuka, uko ivurwa n’uburyo yakwirindwa niba bishoboka.

TAGGED:AbagaboAbagangaAbagoreAfurikaCancerfeaturedIbereUbuvuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusifuzi Yapfiriye Mu Kibuga
Next Article Mozambique: Uwatsinzwe Amatora Y’Umukuru W’Igihugu Yahunze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?