Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Cardinal Kambanda Antoine. Ifoto@Cisa News Africa
SHARE

Ahitwa Namugongo muri Uganda hari kubera igikorwa cyo kwibuka abahowe Imana bazira ukwemera kwa Gikirisitu mu bwicanyi bakorewe hagati y’umwaka wa 1885 na 1887.

Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi baturutse hirya no hino muri iki gihugu bagana i Namugongo ngo bibuke abo bantu bari bakiri bato ndetse bamwe bari bataruzuza imyaka 18 y’ubukure.

Antoine Cardinal Kambanda nawe ari mu bitabiriye kwibuka abo bantu.

Abibukwa ni abantu 22 bishwe bazira ukwemera kwabo, bakaba barishwe mu gihe aho bari batuye hayoborwaga n’ubwami,

Abishwe icyo gihe bazize ko banze gusenga Imana gakondo za Uganda ahubwo bahitamo kwiyegurura ukwemera kwari kwadukanywe n’Abamisiyonari.

Byarakaje umwami Kabaka Mwanga ategeka ko abo bose bicwa batwikiwe mu mbingo bakabagerekeranya nk’amasiteri y’inkwi bakabatwika.

Mu mwaka wa 1920, nibwo bagizwe abatagatifu mu buryo bw’agateganyo ariko byemezwa mu buryo bwa burundu mu mwaka wa 1964 nyuma y’igitangaza cyabaye ubwo ababikira babiri babiyambazaga bigatuma bakira indwara bari barwaye.

Abazwi cyane mu bahowe Imana b’i Bugande ni Charles Lwanga, Kizito, Mugagga, Dionios Sebuggwawo wari ufite imyaka 17 wishwe n’Umwami amuteye icumu amuziza kwigisha bagenzi be gatigisimu.

Kiliziya yamugize umuvugizi n’umurinzi w’abaririmbyi, abanyamuziki n’amakorari.

Andereya Kaggwa wari n’umutoni ibwami kubera kuvuza ingoma, yishwe ku ngoma y’umwami Mwanga kubera kwigisha ijambo ry’Imana, na  Ngondwe wari umurinzi w’abasirikare b’ibwami akaba no mu bakusanyaga amaturo y’ibwami aza kwicwa azira kuvuga ko yamenye Yezu kandi adashobora kumureka.

TAGGED:AbahoweCardinalfeaturedImanaKambandaUgandaUmwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Abanyamakuru Bahawe Umuburo
Next Article Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?