Cardinal Kambanda arimikwa ku mugaragaro

Mgr Antoine Kambanda arimikwa abe Cardinal kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Ugushyingo, 2020

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n’imwe zuzuye(5h00 pm) ku isaha y’i Kigali nibwo umuhango wo kwimika Abakalidinari bashya Papa aherutse gushyiraho uri butangire. Muri bo harimo n’Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda usanzwe ari Arikipisikopi wa Kigali.

Taliki 25, Ukwakira, 2020 nibwo Papa Francis yatangaje ko  ashyize Mgr Antoine Kambanda ku mwanya wa Cardinal. Uyu ni umwanya ukomeye muri Kiliziya Gatulika kuko iyo umuntu ari Cardinal aba ari mu bashobora gutoranywamo uwaba Papa kandi nibo bamutora iyo igihe kigeze.

Papa Francis handi yashyizeho abandi ba Cardinals 12 bagiriye ho rimwe na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda.

Abasesengura ibya Kiliziya Gatulika bavuga ko kuba u Rwanda rwarabonye Cardinal wa mbere, byatewe n’uburyo rwashoboye guhuza abaturage  barwo, bakabana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Antoine Kambanda niwe mu Munyarwanda wa mbere wahawe inshingano z’icyubahiro zo kwitwa Cardinal.

Mu bihaye Imana bo muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bagize amateka akomeye nka Musenyeri Aloyizi Bigirumwami na Alegisi Kagame nta n’umwe wageze kuri uru rwego.

Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambanda yari aherutse gusimbura Nyiricyubahiro Tadeyo Ntihinyurwa ku kuyobora Kiliziya Gatulika mu Rwanda

Incamake ku mateka ye…

Nyiricyubahiro Antoine Kambanda yavutse taliki 10, Ugushyingo, 1958.

Kubera ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri icyo gihe, byabaye ngombwa ko ababyeyi be bahungira mu Burundi, nyuma baza kuhava bajya muri Uganda.

Muri Uganda yahigiye amashuri abanza, ariko aza gukomereza andi muri Kenya

Muri 1983 ishyira 1984 yaje kugaruka mu Rwanda yiga muri Seminar into y’i Rutongo, mu cyahoze ari Kigali Ngari. Nyuma aza gukomereza mu ya Nyakibanda aho yize guhera muri 1984 kugeza 1990.

Taliki 08, Nzeri 1990 yahe guhabwa ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo II ubwo yari yaje gusura u Rwanda, icyo gihe akaba yarabuherewe i Kabgayi.

Nyuma yabaye umuyobozi w’amasomo muri Seminari ya Mutagatifu Visenti i Ndera, muri Kigali Ngari.

Guhera muri 1993 kugeza 1999 yari mu masomo i Roma aza kuhakura impamyabumenyi y’ikirenga mu byo bita Théologie Morale.

Ababyeyi be na batanu mubo bavukanaga ndetse n’abandi bo mu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Akiri Padiri Antoine Kambanda yigeze gushingwa kuyobora caritas mu mujyi wa Kigali, icyo gihe hari muri 1999, akaba yari anashinzwe Komite y’amajyambere ya Diyoseze ya Kigali, ashinzwe ndetse n’ubutabera n’amahoro muri iyo Komite.

Yigeze no kwigisha Théologie Morale muri Seminari nkuru ya Nyakibanza.

Muri 2004 Mgr Kambanda yigeze kuvuga ko n’ubwo bwose hari abihaye Imana muri Kiliziya Gatulika babaye intwari bagahisha Abatutsi bahigwaga, ko hari n’abandi bahemutse bakorana n’abicanyi.

Yavuze ko bikenewe ko Kiliziya Gatulika ibamo impinduka zigamije kwikuraho icyasha yatewe n’abayoboke bayo bakoze Jenoside.

Muri 2005 yaje kugirwa umuyobozi mukuru wa Seminari ya Kabgayi ndetse umwaka wakurikiyeho yasimbuye  Smarragde Mbonyintege wari wagizwe Musenyeri.

Muri Kamena 2011 Antoine Kambanda yayoboye itsinda ry’Abanyarwanda bagiye kunamira abahowe Imana b’i Buganda ahitwa Namugongo.

Aba bahowe Imana bishwe n’Umwami wa Buganda witwa Mwanga II, hari muri 1884.

Taliki 7, Werurwe, 2013 nibwo Papa Francis yamugize Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, asimbuye Kizito Bahujimihigo weguye muri Mutarama, 2010.

Kuri uyu wa 25, Ukwakira, 2020 nibwo Papa Francis yamugize umu Cardinal, akaba ari we ugeze ku uru rwego mu bayoboke ba Kiliziya gatulika bose u Rwanda rwagize.

 

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version