Cardinal Kambanda Yasomeye Misa Muri Gereza Ya Mageragere

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yaturiye igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyarugenge. Yaboneyeho kuhatangira isakaramentu ryo gukomezwa ku bantu bafunze n’abagororwa 43.

Ku rubuga rwa X rw’Ikigo cy’igihugu cy’igorora  handitswe ko kiriya gitambo cya Misa kitabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi n’abandi bakozi batandukanye ba RCS.

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bemeza ko iyo kubaka abantu mu buryo bw’umwuka biri mu bibatera imbara zituma baba abantu bazima.

Birushaho kuba ingirakamaro ku bantu bari mu mimerere ishobora gutuma biheba harimo n’ababa mu magororero.

Gereza yo mu Murenge wa Mageragere niyo ya mbere izwi kurusha izindi mu Rwanda cyane ko ifungiwemo abantu bakomeye bo mu ngeri zose.

Mbere yitwaga Prison 1930 kuko ari wo mwaka yuzuye, yubakwa mu Komini Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Urwego rw’igororero CG Evariste Murenzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version