Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Antoine Cardinal Kambanda

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko nubwo yatunguwe no kumva ko ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe hafunzwe, ku rundi ruhande, ari icyemezo cyabanje gutekerezwaho.

Ingoro yiswe kwa  Yezu Nyirimpuhwe iri mu Karere ka Ruhango kandi Tariki 17, Gicurasi, 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwanzuye ko ibikorwa byo gusenga aho hantu biba  bihagaritswe ‘by’agateganyo’.

Mu kumenyesha Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi iby’iki cyemezo, RGB yavuze koyasanze aho hantu hatujuje ibisabwa ngo habe hari umutekano n’ituze.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi yitwa Dr. Balthazar Ntivuguruzwa.

- Kwmamaza -

Muri Mata, 2025 hari isuzumwa ryakozwe na RGB ku bitabiriye amasengesho yari yahabereye, risanga ubwinshi bw’abahasengera bwarahateje umuvundo watumye hari n’abahakomerekera.

Kuri Televiziyo ya Kiliziya Gatulika ishami ry’u Rwanda yitwa Pacis TV, Cardinal Kambanda yavuze ko  amakuru y’ifungwa ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe yayamenye amutunguye kuko yayamenye avuye mu ndege.

Hari nyuma yo kwitabira umuhango wo gutora Papa Lewo XIV.

Gusa avuga ko nubwo yatunguwe, yaje gusanga cyarafatanywe ubushishozi bwo kwirinda ko hari abantu bazahagwa cyangwa bakahakomerekera.

Yabwiye Pacis TV ati: “Nabibonye mfunguye telefoni mvuye mu ndege.  Ntabwo ndamenya ibyo ari byo nkeneye kumva ababikurikiranye, nkeneye kumva icyabaye. Bavuga ko habaye impanuka, bikenewe ko habanza kurebwa umutekano w’abahateranira”.

Yemeza ko umutekano ahantu nka hariya ari ngombwa, akemeza ko gusenga ubwabyo ntawe byateza ikibazo ariko ko bigomba gukorwa mu mutekano usesuye.

Kambanda yunze mo ku akenshi kuba hari abantu bateranira bagasengera ahantu hadatekanye biterwa n’ubujiji.

Atanga urugero rw’uko ibintu bijya gufata intera biri ho muri iki gihe, byatangiriye ku bajyaga gusengera mu buvumo, akameza ko Abakirisitu bakeneye kujijukirwa n’ibyo gusenga ari byo mu by’ukuri.

Kwa Yezu Nyirimpuhwe hasurwa cyane n’abemera barenga ibihumbi 80 buri kwezi, hafatwa nk’ahantu hera kandi abahasengeye bemeza ko baje gukira  indwara z’uburyo bwinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version