Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kinshasa kiri i N’Djili, Fridolin Cardinal Ambongo yambuwe urupapuro rw’inzira yari asanzwe akoresha mu ngendo ze mu mahanga.
Yarwambuwe ubwo yari agiye kurira indege ngo ajye i Roma mu Butaliyani mu nama y’abandi ba Kalidinari bakorana na Papa Francis mu mavugurura ya Kiliziya Gatulika.
Nyuma y’uko bigenze gutyo, ubwanditsi bukuru bw’Inama y’Abepisikopi ba DRC bwasohoye itangazo ryamagana ibyabaye kuri Kalidinari.
Iryo tangazo ryasinywe na Padiri Clet-Clay Mavemba rivuga ko bidakwiye ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwambura pasiporo Umukalidinari usanzwe uzwi mu gihugu kandi ugendera kuri urwo rupapuro mu ngendo akorera mu mahanga zose.
Ikindi ni uko Leta itagombye kumva ko ibyo Nyiricyubahiro Kalidinari Ambongo asaba ko bihinduka mu gihugu abisaba mu nyungu za Politiki, ahubwo ko abikora agamije imibereho myiza y’abaturage kuko roho nziza iba mu mubiri umerewe neza.