Cécile Kayirebwa Yahawe Ikamba Ry’Uwateje Imbere Umuziki Nyarwanda

Kayirebwa yaraye ashimiwe ko ari umuhanzi wagize uruhare rugaragara mu kuzamura umuziki nyarwanda. Yabyambikiwe ikamba n’abakunzi b’umuziki nyarwanda wa gakondo.

Muri iki gihe Cécile Kayirebwa afite imyaka 77 y’amavuko kandi ntaratezuka ku ugukora umuziki ugera benshi ku mutima.

Aho yabaye hose ku isi yahamenyekanishije umuziki gakondo nyarwanda kandi arabihemberwa.

Ibyo kumushimira byabereye mu Mujyi wa Kigali, mu gitaramo kitabiriwe n’abandi bahanzi gakondo barimo umunyabigwi Makanyaga Abdul ndetse na Orchestre Impala de Kigali ivuguruye.

- Advertisement -

Abakuru n’abato bari muri iki gitaramo basanganiye Cécile Kayirebwa mu byicaro bye bamushyira indabo ndetse n’amabahasha akubiyemo ubutumwa n’ishimwe bamuteguriye.

Kayirebwa nawe yahagurutse ajya ku rubyiniro ngo ashimire abamuhaye iryo shimwe.

Yakirijwe impundu n’amashyi y’urufaya, ashimirwa ibihangano yakoze byakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Nawe yababwiye ko yishimiye iryo shimwe ati: “ Ni ukuri muranejeje cyane, ibi binkoze ku mutima murakoze cyane”.

Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere umuziki gakondo nyarwanda

Cécile Kayirebwa yahise abaririmbiraindirimbo ebyiri zirimo “Umunezero” na “Rwanda” mu ijwi rye benshi bemeza ko ritajya rihinduka.

Abari aho bamufashije kuziririmba bamwereka ko banyuzwe n’ibihangano yabahaye bigaragara ko batajya babihaga.

Mu minsi yashize abarimo Makanyaga Abdul, Mariya Yohana nabo bashimiwe mu buryo nk’ubu.

Kayirebwa aritegura gutangaza igitabo cy’indirimbo ze kizaba gikubiyemo inyandiko yazo ndetse n’ibisobanuro byazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version