Amb Monique Mukaruliza Yatabarutse

Inkuru ibabaje yazindutse imenyekana mu Rwanda ni urupfu rwa Ambasaderi Monique Mukaruriza wari umaze igihe igihe arwariye mu Bubiligi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatabarutse.

Apfuye yari amaze igihe gito ahawe izindi nshingano muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ashinzwe ibikorwa byo kwinjiza u Rwanda mu miryango mpuzamahanga yo mu Karere ruherereyemo, inshingano yagombaga gushyirira mu bikorwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Umugabo we witwa John Ntirushwamaboko niwe wamubikiye bwa mbere itangazamakuru.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12, Werurwe, 2024 niyo yamuhaye izi nshingano nshya.

- Kwmamaza -

Ntirushwamaboko avuga ko umufasha we yari amaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro byo mu Bubiligi.

Mbere y’uko ahabwa izindi nshingano nshya, Mukaruliza Monique yari umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Yigeze no kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba nyuma gato y’uko u Rwanda ruwinjiyemo hari hagati y’umwaka wa 2008 n’umwaka wa 2013.

Muri Nyakanga, 2013 kugeza muri Gashyantare, 2016 uwo mwaka Monique Mukaruliza yabaye umuhuzabikorwa mu Muhora wa Ruguru wari ushinzwe gukurikirana imishinga ireba u Rwanda.

Mu mirimo yakoreye u Rwanda mu mahanga, Mukaruliza yabaye n’intumwa y’Afurika yunze ubumwe muri Sudan ndetse aba Intumwa yihariye yungirije ya Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe muri Sudan hagati y’umwaka wa 2005 na 2008.

Yigeze no gukora mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, hari hagati y’umwaka wa 2001 n’umwaka wa 2005.

Yari umuhanga mu by’icungamari, accountant, akaba yarakoze no muri Banki ya Kigali.

Ibi yigeze no kubishingwa agikorera SOS Rwanda hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 1998.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version