I Bangui muri Repubulika ya Centrafrique hagiye kubera umuhango wo kwakira itsinda rya mbere ry’abasirikare batojwe n’ingabo z’u Rwanda.
Umuyobozi w’ingabo za UN ziba muri iki gihugu aherutse gushima ingabo z’u Rwanda kubera umusanzu zitanga mu kurinda abaturage ndetse n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Faustin Archange Touadéra.
Perezida Touadéra niwe uri buhe abo basirikare uburenganzira bwo gutangira akazi ko kurinda iki gihugu.
Abasirikare 120 ba RDF nibo batoje abasore n’inkumi ba Centrafrique ngo bazavemo abasirikare bemewe n’amategeko kandi bashoboye kurinda iki gihugu kuruta u Rwanda mu buso inshuro 24.
Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338 mu gihe Repubulika ya Centrafrique ifite ubuso bwa kilometer kare 622,984.
Mu gihe u Rwanda rutuwe na miliyoni 13 zirenga, Centrafrique yo ituwe n’abaturage miliyoni 7.7.