Leta ya Chad yatangaje ko yafunze mu gihe kitazwi umupaka wayo wo mu Burasirazuba ihanaho imbibi na Sudani mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’intambara iri gukaza umurego muri icyo gihugu bituranye.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibisasu byarashwe kenshi ku butaka bwa Chad ndetse n’igitero cya drone cyahitanye abasirikare mu gihe cyahise ibintu byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere Tariki 23, Gashyantare, 2025, bikozwe na Minisiteri y’Itumanaho ya Chad rikabonwa na AP, ryemeje ko inzira zose zambukiranya umupaka zifunzwe k’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.
Nubwo ubuyobozi bwa N’Djamena bwavuze ko hashobora gutangwa uburenganzira bwo kwambuka bwihariye ku mpamvu z’ubutabazi, bizajya bisaba kubanza kubisabira uruhushya, intego nyamukuru ikaba iyo kubuza ko intambara yo muri Sudani yakwira ikagera ku butaka bwa Chad.
Iyi myanzuro igaragaza gukara k’umwuka mubi mu karere ibihugu byombi biherereyemo.
Mu mpera z’Ukuboza, 2025, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Chad bwatangaje ko habaye igitero cya drone ku kigo cya gisirikare kiri mu gace ka Tine, mu Ntara ya Wadi Fira, gihitana abasirikare babiri kigakomeretsa undi umwe.
Nubwo Chad itaratunga agatoki ku mugaragaro uruhande runaka mu ntambara yo muri Sudani, yatanze umuburo ko ishobora kwitabaza uburenganzira bwo kwirwanaho buri mu ngingo ya 51 y’Amasezerano ya UN mu gihe habaho ibindi bitero.
Uretse ikibazo cy’umutekano, Chad yanze kandi ibirego yise “ibiteye isoni kandi bifite intego za politiki” byashyikirijwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitanzwe n’umuryango utari uwa Leta wo muri Sudani wagerageje kuyihuza n’intambara iri hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Abayobozi ba Chad bashimangiye ko igihugu cyabo ntaho gihuriye n’intambara iri muri kariya gace, ndetse ko kimaze kwakira impunzi zirenga miliyoni 1.5 ziturutse muri Sudani, ibintu bikomeje kugiteza umutwaro uremereye mu by’ubutabazi no mu bukungu.
Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata, 2023 ikaba iri mu zikomeye muri Afurika kandi ikaba igikomeje.
Umubano wa Chad na Sudani wahuye n’ibibazo byinshi mu mateka, rimwe ukaba mwiza, ubundi ukarangwa n’intambara n’umutekano muke.
Mu myaka ya 2000, ibihugu byombi byashinjanyaga gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bwa buri ruhande.
Intambara yo mu Darfur (muri Sudani) yagize ingaruka zikomeye kuri Chad kuko impunzi nyinshi zahungiye yo.
Hari igihe byageze aho ibihugu byombi bihagarika umubano wa dipolomasi.
Mu mwaka wa 2010, ibihugu byombi byashyizeho amasezerano yo kunoza umutekano ku mupaka wabyo no guhagarika gufasha inyeshyamba.
Byatangiye gukorana mu bijyanye n’umutekano n’ubucuruzi, gusa ubu imvururu za politiki n’intambara z’imbere muri Sudani zo guhera mu 2023 zatumye impunzi nyinshi zihungira muri Chad, bituma iki gihugu cyongera gukaza umutekano ku mupaka gisangiye na Sudani.

