Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Chameleone Byamwanze Mu Nda Anywa Inzoga Kandi Yabibujijwe Na Muganga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Chameleone Byamwanze Mu Nda Anywa Inzoga Kandi Yabibujijwe Na Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 6:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 nibwo umuhanzi Chameleone n’umuvandimwe we Weasel bageze i Kampala avuye kwa muganga muri Amerika bakirwa n’abakunzi b’abo bakomoka mu muryango wa Mayanja uzwi cyane muri Uganda.

Nubwo yabujijwe n’abaganga kongera kunywa inzoga, Chameleone yahise ajya mu kabari aho yari yateguriwe ibirori byo kumwakira byiswe ‘The Return of Chameleone’.

Jose Chameleone yari amaze amezi ane kwa muganga muri Amerika yarafashwe n’indwara yangije inyama zo mu nda aho bivugwa ko byatewe n’ubwinshi bw’inzoga anywa.

Yabwiye abanyamakuru ko atarakira neza, ko azasubira muri Amerika kongera kwisuzumisha neza.

Azasubira yo muri Gicurasi, 2025.

Ati: “Ntabwo ndakira neza. Nagarutse mu rugo kuko nari mbakumbuye bitavugwa. Ariko nzasubira muri Amerika muri Gicurasi mu matariki ya 2, Gicurasi kugira ngo nsuzumwe.”

Ntibyatinze ahitira mu kabari ari kumwe n’umugore we, Umunyarwandakazi Sandra Teta n’umuvandimwe we Weasel.

Yageze yo asoma ku kayoga yishimana na Weasel.

Hari uwanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Umuganga yaravuze ngo ugende uruhuke, none uri hano uri kunywa inzoga wikora ibi byose?”

Ibi bikomeje kuba mu gihe mu Ukuboza 2024 Abba Marcus umuhungu wa Jose Chameleone yari yahishuye ko abaganga bamenyesheje umuryango w’uyu muhanzi ko, ashobora kutarenza imyaka ibiri agihumeka nakomeza kunywa inzoga nyinshi.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona’.

Chameleone akwiye kumvira abaganga akareba ko iminsi yakwicuma n’aho niba bitabaye ibyo arabeho!

TAGGED:ChameleoneInamaInzogaMuganga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imvura Irakomeza Kwiyongera Mu Rwanda
Next Article Nyanza: Umukobwa Yatemye Muka Se, Se Nawe Aramutema
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?