Chameleone Byamwanze Mu Nda Anywa Inzoga Kandi Yabibujijwe Na Muganga

Ku wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 nibwo umuhanzi Chameleone n’umuvandimwe we Weasel bageze i Kampala avuye kwa muganga muri Amerika bakirwa n’abakunzi b’abo bakomoka mu muryango wa Mayanja uzwi cyane muri Uganda.

Nubwo yabujijwe n’abaganga kongera kunywa inzoga, Chameleone yahise ajya mu kabari aho yari yateguriwe ibirori byo kumwakira byiswe ‘The Return of Chameleone’.

Jose Chameleone yari amaze amezi ane kwa muganga muri Amerika yarafashwe n’indwara yangije inyama zo mu nda aho bivugwa ko byatewe n’ubwinshi bw’inzoga anywa.

Yabwiye abanyamakuru ko atarakira neza, ko azasubira muri Amerika kongera kwisuzumisha neza.

- Kwmamaza -

Azasubira yo muri Gicurasi, 2025.

Ati: “Ntabwo ndakira neza. Nagarutse mu rugo kuko nari mbakumbuye bitavugwa. Ariko nzasubira muri Amerika muri Gicurasi mu matariki ya 2, Gicurasi kugira ngo nsuzumwe.”

Ntibyatinze ahitira mu kabari ari kumwe n’umugore we, Umunyarwandakazi Sandra Teta n’umuvandimwe we Weasel.

Yageze yo asoma ku kayoga yishimana na Weasel.

Hari uwanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Umuganga yaravuze ngo ugende uruhuke, none uri hano uri kunywa inzoga wikora ibi byose?”

Ibi bikomeje kuba mu gihe mu Ukuboza 2024 Abba Marcus umuhungu wa Jose Chameleone yari yahishuye ko abaganga bamenyesheje umuryango w’uyu muhanzi ko, ashobora kutarenza imyaka ibiri agihumeka nakomeza kunywa inzoga nyinshi.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona’.

Chameleone akwiye kumvira abaganga akareba ko iminsi yakwicuma n’aho niba bitabaye ibyo arabeho!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version