Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Chameleone Yavuye Mu Bitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Chameleone Yavuye Mu Bitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2023 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jose Chameleone yavuye mu bitaro nyuma y’igihe runaka yari amaze mu bitaro kubera kwibasirwa n’uburwayi bwo mu nda.

Yari arwariye mu bitaro byitwa Aline Medical Hospital Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Amerika.

Yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugirira urugendo muri Amerika agiye gusura umuryango we agahita aremberayo.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 yavuye mu bitaro kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga, nyuma y’aho abaganga babonye ko atangiye koroherwa.

Icyakora bigaragara ko ataratora akabaraga cyane kubera ko ari kugendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Ikinyamakuru Exclusive Bizz cyo muri Uganda kivuga ko n’ubwo uyu mugabo yavuye mu bitaro, agifite  igihe cyo kongera gutora agatege ndetse akaba yagenda nta kibazo afite.

Mu butumwa Chameleone yacishije kuri Threads, yashimiye abamubaye hafi bose.

Ati “N’ubwo gukira kwanjye bisaba igihe no kwihangana , nizeye ko ndaza kugarukana ubuzima buzira umuze mu minsi ya vuba. Imana yahoze  ari nziza kuri njye. Mwarakoze bantu mwese banjye.’’

Kugira ngo abagwe yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda (angana na Frw  116 232 490).

Chameleone amaze  imyaka irenga ibiri arwaye mu nda.

Ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe.

Muri zo harimo  ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi.

TAGGED:ChameleonefeaturedIndwaraUgandaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yaherewe Igihembo Cy’Indashyikirwa Muri Bahamas
Next Article FERWACY Irashaka Ko Umukino W’Igare Ushingira Ku Bushobozi Bw’Amakipe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kenya: Abantu 12 Baguye Mu Mpanuka Y’Indege

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu RwandaUbuzima

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?